UMUNYAMURAVA

Mu rugendo rwo gutangira gucuruza, nagiye mpura na byinshi...

Nitwa Gaudence, ntuye mu Karere ka Nyagatare. Ubwo nendaga gusoza amashuri yisumbuye, narabyaye maze bimviramo kuva mu ishuri. Nkimara kubyara byarankomereye, ku buryo byari bigoye kuba nabona imyenda y’umwana. Nigiriye inama yo kujya kureba marume ngo mubwire ikibazo mfite, maze anyemerera kumpa amafaranga 5,000 nkagurira umwana imyenda. Kuva uwo munsi nahise ntangira kureba uko ntazasubira kujya gusaba ubufasha.

IMG-ARTICLE-FROM5K-002.jpg

Aha rero ni ho igitekerezo cyo gucuruza cyavuye. Nafashe ya mafaranga, ngabanyamo kabiri, ntangira gucuruza inyanya andi nyagurira umwana imyenda. Nkitangira gucuruza inyanya, nakomezaga gushora inyungu nabaga nabonye, ndetse nkakomeza no kwizigamira mu itsinda. Nyuma y’imyaka ibiri nafashe inyungu nari mfite ndetse n’amafaranga nizigamiye mu itsinda maze ntangira iduka ryange.

Nkitangira uru rugendo, nagiye mbona abantu bagiye bahomba ndetse n’abandi bungutse ariko bose bagakomeza urugendo. Ubwo rero nahise niyemeza gukora cyane kuko nari nzi ko kugira ubucuruzi buteye imbere bishoboka.

IMG-ARTICLE-FROM5K-004.jpg

Mu rugendo rwo gutangira gucuruza, nagiye mpura na byinshi. Gusa ubu nge n’umwana wange tuba mu nzu yacu kandi tubasha kwigurira icyo dushaka cyose. Gusa sinavuga ko nageze aho nshaka kugera kuko urugendo ruracyari rurerure. Nifuza kuzirihira kaminuza ndetse nkanarera umwana wange ntazagire icyo abura. Kuzirikana ko ushobora guhera kuri duke ukagera kure na byo ni ingenzi. Ikindi kandi kubyara ntibivuze ko ubuzima buba burangiye kuko mu gihe uhuye n’imbogamizi izo ari zo zose, uba ugomba guhangana nazo, ukigirira ikizere, nta kabuza urazirenga.

Share your feedback