IMBARAGA Z’UBUCUTI

...Ibyari isano y’amaraso byavuyemo ubucuti.

Kugira inshuti ni ingenzi mu buzima kuko hari byinshi zikugezaho. Kandi burya iyo usubije amaso inyuma, usanga hari ibyahindutse mu buzima bwawe kubera zo. Ni Nyampinga twasuye Josiane na Glory, inshuti zimaranye igihe kirekire, maze batubwira aho ubucuti bwabo bwakomotse ndetse n’icyo bubamariye.

Mu buzima busanzwe Josiane na Glory ni ababyara. Gusa nyuma, ibyari isano y’amaraso byavuyemo ubucuti. Ibi byatangiye ubwo Josiane yajyaga kuba iwabo wa Glory. Kuganira kenshi ku ngingo zitandukanye no kugirana inama byatumye baba inshuti magara.

IMG-Friend_for_life_ok-3.jpg

Umunsi umwe Josiane yatoranyijwe mu bagomba gutorwamo umuyobozi w’abakobwa ku ishuri, abyibazaho cyane kuko yumvaga izi nshingano zaba ziremereye cyane kuri we. Nyuma ngo yaje kwigirira ikizere abikesheje Glory. “Ndibuka amagambo Glory yambwiye igihe namubazaga niba abona nashobora kuba umuyobozi; Yarambwiye ati: ‘Ndabizi uzabishobora kuko nta kintu ujya wiyemeza ngo kikunanire’.”

Glory na we yishimira ubucuti bwe na Josiane. Avuga ko kubera ukuntu Josiane amuruta hari byinshi amwigiraho ndetse ko inama ze nta cyo yazinganya. Hari umunsi ahora yibuka kubera uburyo Josiane yamubaye hafi. “Njya gukora ikizamini cya leta gisoza ikiciro rusange nari mfite ubwoba bwinshi. Yaranganirije anyumvisha ko nzatsinda kuko nari nariteguye neza, nuko ndatuza ndakora kandi nyuma natsinze ku manota meza.”

Dusoza batubwiye ko kugira inshuti ari byiza kuko ubona uwo muganira mukagirana inama, mugatemberana bityo ukumva utari wenyine.

Share your feedback