KWIGA NTIBIGIRA UMUPAKA

Marume yaganirije papa ko nkwiriye gusubira ku ishuri...

Kuva mu ishuri bishobora kubaho ku bw’impamvu zitandukanye. Bamwe mu barivuyemo usanga batinya gusubirayo kuko baba batekereza ko ari bakuru ku buryo badakwiriye kongera kwicara ku ntebe y’ishuri. Ariko hari abandi bemeza ko uko waba ungana kose, ushobora gusubira mu ishuri ukiga kandi ugatsinda neza. Umwe muri abo ni Yvette, ubu ni ubuhamya bwe:

Navuye mu ishuri ndi mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ubwo mama yari amaze kwitaba Imana. Icyo gihe nabonye ari wo mwanzuro wonyine nafata, kuko nari mfite barumuna bange babiri nagombaga kwitaho. Umwe yari afite imyaka itatu undi afite itanu. Hashize imyaka ibiri, marume yaganirije papa ko nkwiriye gusubira ku ishuri, nawe arabyemera.

IMG-ARTICLE-KWIGA_NTIBIGIRA_UMUPAKA-001.jpg

Bakimara kubimbwira numvise ari amahirwe ariko nanone naterekeza imyaka mfite, natekereza ko maze imyaka ibiri ntiga, natekereza ko nzaba nigana n’abana bato, nkibaza uko nzitwara ku ishuri bikanyobera. Nkigera ku ishuri twarivuze, maze mvuze ko mfite imyaka 16, numva abandi banyeshuri barongoreranye. Byanteye ipfunwe ariko nishyiramo akanyabugabo ndiga, maze icyo gihembwe mba uwa munani. Ibyo byanteye kumva ko imyaka yose waba ufite wakwiga ukanatsinda. Ubu niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye kuko narenze imbogamizi y’imyaka.

Ubu ndishimye kuko maze gusubira mu ishuri namenye indimi zitandukanye, kandi naranatinyutse, abandi na bo bambonamo ubushobozi bantorera kubabera umuyobozi ushinzwe dorutwari (aho turara). Reka mbwire undi wese waba yaravuye mu ishuri ko ntarirarenga, n’ubu yarisubiramo. Ntucike intege kuko imyaka yose waba ufite wakwiga kandi ugatsinda neza.

Share your feedback