KUBAZA BITERA KUMENYA

BYANDITSWE NA MUTONI GOODLUCK

1

Mu Rwanda abakobwa bamwe batinya kubaza ibibazo birebana n’imibonano mpuzabitsina kuko ugerageje kuvuga kuri iyi ngingo yitwa umushizi w’isoni cyangwa agakekwaho kuba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi bibabuza kubaza kuri iyi ngingo bigatuma batayimenyaho byinshi, nyamara babifitiye uburenganzira. Josiane ni umwe mu babashije kurenga iyi mbogamizi abifashijwemo na bagenzi be. Uti "Ese bimufitiye akahe kamaro?"

Twicaye mu busitani mu kigo nderabuzima cya Kamonyi, turi kumwe na Josiane n’inshuti ze. Barimo kudutekerereza ukuntu ubuzima bwa Josiane bwari bumeze mbere, n'uko bwahindutse aho atinyukiye kubaza ibirebana n’imibonano mpuzabitsina.

N’ubwo umukobwa ubajije ku birebana n’imibonano mpuzabitsina hari ubwo atakirwa neza mu muryango nyarwanda ariko ni ingenzi. Ubu Josiane afite imyaka 19, yemeza ko yungutse byinshi nyuma yo kubaza kuri iyi ngingo. Ati: “Narasobanukiwe ntawambeshya. Nifitiye ikizere kuko nabashije gutinyuka. Intego zange na zo numva nzazigeraho kuko numva nshoboye.” Akomeza ati: “Ubu mbasha gusobanurira abandi ibirebana n’imibonano mpuzabitsina.”

Pics26.jpg

Mu rugendo rwo gutinyuka kubaza ku mibonano mpuzabitsina, hari abantu bashobora kubigufashamo harimo inshuti zawe, ababyeyi se, ndetse n’abandi. Josiane yemeza ko ibi byose atari kubigeraho iyo atagira inshuti ze Grace ndetse na Alia bamufashije gutinyuka ndetse no kumwumvisha akamaro ko kubaza ibirebana n’imibonano mpuzabitsina mu kigo nderabuzima.

Josiane ati: “Ubundi uko byatangiye, nasuye inshuti yange y’umuhungu, numva mu mubiri ndahindutse nkumva twakorana imibonano mpuzabitsina, mpita ntaha nihuta.” Ngo ageze mu rugo yihutiye kujya gushaka inshuti ze ngo azibaze impamvu y’ibyamubayeho, birabananira kandi basanga bafite byinshi na bo bibaza; ubwo bajya inama yo kujya kubibaza ku kigo nderabuzima.

Gutinya kubaza ibirebana n’imibonano mpuzabitsina bishobora guterwa no gutinya ko bagucira urubanza cyangwa ukumva ko ababyeyi babimenye baguhana kuko hari ababyeyi bamwe na bamwe bahana abana babo kuko bagiye gushaka amakuru kuri iyi ngingo. Ibi ni na byo byatumye Josiane ubwo yageraga ku kigo nderabuzima ataha atabajije ikibazo ke cyane ko iwabo baturanye n’ikigo nderabuzima.

Mu gutaha, Josiane yagiye abaza inshuti ze impamvu batinyutse. Grace ati: “Icyo gihe namubwiye ko icyadutinyuye ari uko tuzi neza ko hano haba abaganga babihuguriwe, basobanura neza, bataducira urubanza kandi turabizera.”

Pics27.jpg

Ngo Josiane yatashye abitekerezaho. Hashize iminsi, yumva ko akwiye kujya kubaza ikibazo ke kuko ari uburenganzira bwe kubaza no gusobanukirwa ku mibonano mpuzabitsina ariko agifite ubwoba bw’aho yahera icyo kiganiro naramuka agiyeyo wenyine. Ati: “Uwo munsi ngiye kujyayo nahamagaye Grace ngo amfashe gushira ubwoba, ambwira ko ningerayo muganga ari bumfashe gutangira ikiganiro.” Akomeza agira ati: “Nagezeyo maze muganga anyakirana urugwiro, arantinyura maze mubaza ibibazo nari mfite byose.” Josiane yatashye yishimye anatinyutse yumva ko nta kabuza agize ikindi kibazo yagaruka ku kigo nderabuzima.

Mu gusoza aba bakobwa bashishikarije abandi ba Ni Nyampinga gutinyuka kubaza ku birebana n’imibonano mpuzabitsina batitaye ku bibi byabavugwaho ahubwo bakita ku cyo bifuza kugeraho kuko ari uburenganzira bwabo. Ikindi kandi bagakomera ku ntego zabo kandi ntibemerere uwo ari we wese wababwira amakuru abashuka ahubwo bagaharanira gushaka amakuru nyayo bayakura ahantu hizewe.

Share your feedback

Ibitekerezo

AMURI

MPITE IKIBAZO CYO KWIKINISHA MUMPASHE MURAKOZE.

May 28, 2022, 2:27 p.m.