IGIHE KIRAHENDA

Byanditswe na Icyizere Pascaline

“Twiga mu wa kane w’amashuri yisumbuye nagize igitekerezo cyo gukora agakayi gato umunyeshuri yifashisha kugira ngo atsinde neza.” Uyu ni Enock wabwiye Ni Nyampinga ko ageze mu mwaka wa gatatu, ababyeyi be bamuhaye impano y’agakayi ko guteguriramo gahunda z’umunsi, maze agakoresheje abona ko gafite akamaro, ahita agira igitekerezo. Akomeza agira ati: “Nahisemo kubwira Beula ngo dufatanye kugira ngo tuge twuzuzanya.”

Beula ngo ntiyahise yumva igitekerezo cya Enock. “Yambwiye ko ari ibyerekeye gukora agakayi.” Beula yabwiye Ni Nyampinga ko Enock yamusobanuriye ko ako gakayi kazatuma abanyeshuri batsinda neza kubera uburyo bazajya bategura gahunda z’umunsi, bigatuma bakoresha igihe neza, maze na we arabyemera. Beula yongeraho ati: “Nkibyumva natekereje ukuntu gutsindwa bitera agahinda, ndavuga nti 'umusanzu wange urakenewe.'”

IMG-ARTICLE-IGIHE_KIRAHENDA-001.jpg

Mu gutangira ngo ntibyari byoroshye kuko batari bafite ubumenyi buhagije bwo gukora ako gakaye ndetse badafite n’ibikoresho nkenerwa. Gusa ngo ibi ntibyabaciye intege ahubwo buri wese yuzuzanyaga na mugenzi we bagakora ubushakashatsi kuri “internet”. Nyuma ngo begereye abayobozi b’ikigo, babasaba impapuro n’utundi dukoresho, nuko baratangira. Uko Enock yabaga ari gufatanya impapuro, Beula yabaga na we ari ku ruhande azikata neza, ndetse agashushanya ku bifuniko kugira ngo zizagaragare neza.

“Izo twakoze bwa mbere twazigejeje ku bo twiganaga mu ishuri, barazikunda, bamwe bakanatugira inama y’uko twayikora neza kurushaho.” Uyu ni Beula uvuga ko uko bakiraga ibitekerezo ari ko barushagaho gukora udukayi twiza, nuko baza kugeza igitekerezo ku bayobozi b’ikigo, maze babaha uburenganzira bwo kugaragaza igitekerezo cyabo mu nama rusange y’ababyeyi. Ibi ngo kwari ukugira ngo ababyeyi babyumve babe baha abanyeshuri amafaranga yo kugura utwo dukayi. Ngo byabaye amahire cyane kuko hari n’ababyeyi bahise bagura udukayi batahana, bakazajya badukoresha ubwabo. Kuri ubu abanyeshuri benshi mu kigo bakoresha utwo dukayi, ndetse n’abo ku bindi bigo bajya batugura.

IMG-ARTICLE-IGIHE_KIRAHENDA-003.jpg

Abakoresha utu dukayi bavuga ko iyo umunsi urangiye bandikamo gahunda z’umunsi ukurikiyeho. Nk’abanyeshuri ngo bandikamo isaha bazasubiriramo amasomo, igihe bazaba bari gukina n’abandi cyangwa bari mu zindi gahunda z’ikigo. Benshi bahamya ko aka gakaye kabafashije kugira gahunda mu buzima bwabo. Uwitwa David ati: “Kubera gukoresha aka gakaye, ubu mbasha gukoresha igihe cyange neza. Mbere wasangaga ntazi icyo ndi bwige, ariko ubu nza mu masomo nzi icyo ngiye gukora.” Prisca we ngo aka gakaye kamufasha birenze iby’amasomo.

Ati: “Nge nkunda kwandika cyane. Nkoresha aka gakayi nk’iyo nagiye mu nama zitandukanye, maze nkandika iby’ingenzi nigiramo byose. Ubwo rero nkoresha aka gakayi kugira ngo nge nkomeza ntereho ijisho mbe nabyifashisha mu buzima.”

IMG-ARTICLE-IGIHE_KIRAHENDA-004.jpg

Abakoresha aka gakayi kandi bahamya ko bibarinda guhuzagurika ndetse ngo bagakundira ko kubera ubuto bwako, umuntu abasha kukagendana mu mufuka ku buryo aho uri hose utera akajisho kuri gahunda wihaye kugira ngo hatagira icyo wibagirwa.

Beula na Enock bafite inzozi zo guteza imbere umushinga wabo. Bafite gahunda yo gukora udukayi twinshi ku buryo n'abatari abanyeshuri bajya badukoresha. Bemera ko igihe ari ingenzi cyane kugira ngo umuntu abashe kugera ku ntego ze, kandi ko gutegura gahunda z’umunsi wifashishije agakayi ari kimwe mu byagufasha kubigeraho.

Share your feedback