UMUSANZU WE MU KURWANYA KORONAVIRUSI

Byandistwe na Uwicyeza Nkaka Yvonne

Jeannette ni umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Mutuntu. Yafashe umwanzuro wo gukora Kandagira Ukarabe abitewe n’iki cyorezo cya Koronavirusi.

Mu rugo iwabo wa Jeannette bari basanzwe bafite Kandagira Ukarabe yo ku bwiherero gusa ariko aho iki cyorezo cya Koronavirusi kiziye afata umwanzuro wo gukora iyo ku irembo ry’iwabo aho abazaba binjiye mu rugo bazajya bakaraba nta kintu kindi barakoraho mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo. Si abinjira gusa, ahubwo n’abasohoka barayifashisha basukura intoki zabo.

Abaturanyi b’iwabo wa Jeannette batunguwe no kubona umwana w’umukobwa wikoreye Kandagira Ukarabe na bo baramwegera bamubaza uko yabigenje. Hari n’uwamusabye ko yazamwigishiriza umwana we kugira ngo na bo bakataze mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo.

Jeannette yabwiye Ni Nyampinga ko abona abaturage bumva kandi bubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Koronavirusi bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune kuko mu bihe byabanjirije Koronavirusi hari abakarabaga intoki ari uko bagiye kurya gusa. Ati “Icyakora ubu bakaraba intoki buri gihe baba hari aho bagiye cyangwa se hari aho bavuye, bagiye gukora ku cyo ari cyo cyose cyangwa bamaze kugikoraho bagakaraba mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi.”

Kandagira_ukarabe2.jpg

Nawe rero ugirwa inama yo gukaraba intoki kenshi gashoboka. Ku bwe, Jeannette yumva ko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ari uburyo bwo kugira isuku kandi usibye no kwirinda Koronavirusi, hari n’izindi ndwara uba wirinze.

Jeannette asobanura akamaro ka Kandagira Ukarabe, yagize ati “Ikiza cya Kandagira Ukarabe ni uko amazi uba ukaraba aba atemba, bityo amazi arimo umwanda ntaho wongera guhurira na yo.”

Jeannette aragira inama abandi ko na bo bayikora kuko bitagoye kandi ko ifite akamaro kanini. kandi ko ntawukwiriye kudakaraba kuko atayifite, kuko wakaraba ukoresheje indobo, ibasi, akajerikani maze nawe ukaba ugize uruhare mu kurinda abawe ndetse n’igihugu.

Kandagira_ukarabe3.jpg

Ibi ni byo bikoresho Jeannette yifashishije mu gukora Kandagira Ukarabe:

  • Imisumari
  • Akajerikani
  • Umushipiri
  • Ibiti
  • Inyundo

Gukora Kandagira Ukarabe ngo ntibyamutwaye umwanya munini, ndetse ngo byanamutwaye amafaranga atarenga 800 y’u Rwanda. Yaguze umushipiri wa 300, imisumari ya 200 n’akajerikani ka 300. Ibiti yabiciye mu ishyamba ry’iwabo, inyundo na yo iwabo bari basanzwe bayifite.

Jeannette abwira urubyiruko ko ari bo Rwanda rw’ejo, ikaba ari yo mpamvu bagomba kwita ku buzima bwabo, bagira isuku bakaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune. Avuga kandi ko uretse kuba ubwo ari bumwe mu buryo bwo guhashya Koronavirusi, binarinda izindi ndwara zituruka ku isuku nke.

Share your feedback