GUSHYIRA HAMWE NTAKO BISA

...gukora ibiganiro-mpaka ngenyine ntibyashoboka

Nyuma yo kumva akwiriye kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo yabonaga mu gace k’iwabo cyangwa mu bukangurambaga runaka, Speciose yagize igitekerezo cyo gukora itsinda rikora ibiganiro-mpaka. Nyuma y’Bamwe mu bo yegereye ntibabyumvise, maze ababyumvise bemera gutangirana na weBamwe ntibahise babyumva neza. Ariko nyuma yo kubona uko bagenzi babo bagiye bigira byinshi mu itsinda, nabo bafashe icyemezo cyo kubagana, none kuri ubu bishimira ibyo bamaze kugeraho.

IMG-team_effort_part_two_ok-1.jpg

Tuganira n’iri tsinda, Speciose yatangiye agira ati: “Numvaga gukora ibiganiro-mpaka ngenyine bitashoboka.” Akomeza avuga ko yahise agerageza kwegera bagenzi be umwe ku wundi kugira ngo bishyire hamwe maze batangize itsinda. Adriene ari mu bakiriye iki gitekerezo neza, gusa yunganira Speciose avuga ko ngo hari abandi batabyumvaga neza. Ati: “Bibazaga uko bazajya bakora ibiganiro-mpaka, bakibaza uko bazajya babitegura ndetse n’icyo bizabamarira.”

IMG-Team_effort_part_two_1.jpg

Nyuma ngo abari babisobanukiwe muri bo bifashishije ibitabo bitandukanye maze basobanurira abandi uko bikorwa na bo barabimenya. Sandrine umwe muri bo ati: “Nishimira ko nyuma y’uko bagenzi bange bamfashije gusobanukirwa uko ibiganiro-mpaka bikorwa, ubu nsigaye mpagarara imbere y’abantu nange ngatanga igitekerezo.” Philomene na we amwunganira avuga ko kubera ubumenyi n’indangagaciro ziranga umuyobozi mwiza yakuye mu biganiro-mpaka, ubu asigaye agirirwa ikizere cyo kuba umuyobozi ahantu hatandukanye mu murenge w’iwabo.

Iri tsinda rishimangira ko kugabana imirimo biri mu bituma batera imbere. Speciose ati: “Tuba dufite ushinzwe kutumenyera igihe, uwandika ibitekerezo byatanzwe ndetse n’abandi bityo bityo.” Basoza babwira urundi rubyiruko ko niba hari igitekerezo ugize, ukwiriye kugisangiza bagenzi bawe. Sandrine ati: “Umutwe umwe ntiwigira inama, iyo ushyize hamwe n’abandi, intego muyigeraho mu gihe gito.”

Share your feedback