IMPAMVU IDUTERA IBYISHIMO

Bakora ibikinisho byabo banezerewe...

Abana bo ku Kamonyi twabonanye, bikorera ibikinisho bitandukanye birimo amazu, indege, imodoka, amadarubindi n’ibindi, byose bikoze mu bikenyeri. Rachel ngo agapira kamuhuza n’inshuti ze kandi kagatuma abasha gusabana kuko atagakina ari wenyine. Naho Olivier akora indege mu bikenyeri. Ngo anezezwa n’uko iyo abantu babonye indege akora bamubwira ko azanakora indege nzima ikaguruka mu kirere. Jacqueline akora amadarubindi. Ngo iyo we na bagenzi be bayambaye bumva barimbye.

Bamwe mu bana b’I Rubavu twahuye, twasanze bakora gitari (guitare), ibipupe (poupée) n’ibindi. Valentin w’i Rubavu yikoreye gitari mu kajerekani. Leonard akora ibipupe akanabiha bagenzi be. Igituma akunda kubikora ngo ni uko akunda abana cyane. Abana bose twaganiriye icyo bahurizaho ni uko gukinira hamwe n’inshuti zabo bibashimisha cyane ndetse bikaba akarusho iyo bahuye bagakora ibikinisho. Ngo iyo barangije kugira icyo bakora, barakireba kikabashimisha.

Share your feedback