BIYUMVA BATE IYO BAMBAYE AGAPFUKAMUNWA?

Byanditswe na Mutoni Goodluck

Tumaze iminsi tuganira ibyerekeye impamvu ari ngombwa gukaraba intoki haba mu buzima busanzwe ndetse by’umwihariko muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ni Nyampinga twaganiriye n’umunyamakuru Sandrine Isheja, n’umuhanzikazi Young Grace ndetse na Umwali Lisa batubwira uko biyumva iyo bambaye agapfukamunwa.

Young Grace avuga ko iyo yambaye agapfukamunwa yumva yishimye kandi agiye gutanga umusanzu we mu kwirinda iki cyorezo ndetse ko agiye no kwirinda we n’abe. Isheja we ngo aba yumva yujuje inshingano ze nk’umunyagihugu anarinze umuryango we. Imbogamizi rero Young Grace ngo yahuye na zo ni uko yakibagirwaga mu minsi ya mbere igihe yasohokaga ariko agahita akibuka. Ku rundi ruhande, Umwali avuga ko yazanye amabara mu maso kubera guhora akambaye ku zuba.

NN_WEBSITE_CONTENT_MCF.jpg

Icyakora Sandrine Isheja we kuko yambara indorerwamo avuga ko afite uko abigenza ngo ntibimubangamire kandi akakambara igihe cyose asohotse. Young Grace avuga ko agapfukamunwa katamubuza kwambara neza akaberwa. Ati “Urugero ushobora kwambara ikanzu y’umutuku ukajyanisha n’agapfukamunwa n’ayandi mabara yose washaka.”

NN_WEBSITE_CONTENT_MCF3_2f2RcvM.jpg

Umwali we ngo yisiga ibirungo ku maso (make up) kandi ntibimubuze kwambara agapfukamunwa. Akomeza avuga ko ari byiza kugira udupfukamunwa twinshi kugira ngo buri munsi wambare agafite isuku kanateye ipasi cyangwa se kagiye ku zuba. Mu butumwa batanga, Sandrine Isheja agira ati “Kwambara agapfukamunwa ni ukwirinda urinda n’abawe.” Naho Young Grace we ati “Kwirinda biruta kwivuza.”

Share your feedback