INKOMOKO Y'UWO NZABA WE

ndagushimiye uri uw’agaciro kuri nge.....

  • Liliane: Mama, watangira wibwira ba “Ni Nyampinga” baduteze amatwi?
  • Mama: (Aseka cyane) urakoze Lili. Nitwa Agnes, mfite umugabo n’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe ari we Liliane nkunda cyane.
  • Liliane: Mama ibintu ukora biranyubaka cyane. Nifuza kuzaba nkawe ndetse nkanarenga aho uri.
  • Mama: Ibiki se Lili, ko nkora ibintu byinshi?
  • Liliane: Mama, ukuntu wakira abantu ubereka ko ubishimiye, ndabikunda cyane. Noneho uburyo witanga cyane byo mbikunda birenze urugero. Reba ukuntu wafashije uriya muhungu akava mu muhanda ukamusubiza ku ishuri mama!
  • Mama: Lili, nange ndabikunda ariko sinari nzi ko burya ubibona! Biranshimishije cyane. Impamvu mfasha abantu bababaye, ni uko mba nibaza uko namera ari nge bibayeho. Ikindi kandi umwuga w’ubuganga ni ko udutoza.
  • Liliane: None se mama, ni he wakuye igitekerezo cyo kuba umuganga?
  • Mama: Igitekerezo nagikuye ku babyeyi Lili. Nari mfite mama, ararwara ndamurwaza. Igihe nari murwaje, hari ibyo ntashoboraga kumukorera kuko ntari narize ubuganga. Nitegereje uko abaganga bamwitaho hamwe n’ibyo bamukorera byose, ni bwo nasabye Imana kuzaba umuganga ngo nzite ku barwayi nk’uko abandi baganga na bo bari babimukoreye. Ni yo mpamvu rero ubona ndi umuganga.
  • Liliane: Mama, ni iki cyagushimishije mu rugendo rwawe rwo kuzaba umuganga?
  • Mama: Ni byinshi cyane. Uzi akazina bampimbaga nkiga? (Araseka) Banyitaga “Qualifier” kuko nari umuhanga. Ibyo byaranshimishaga cyane. Na none kera ngikorera aho ababyeyi babyarira, nk’iyo nabyazaga umubyeyi, nkabona agahinja kavutse neza, kararize, byarandengaga kuko numvaga mpaye ubuzima ikindi kiremwa. Ikindi kandi, muri iki gihe, kuvura umuntu arembye, hanyuma agakira, na byo biranezeza nkumva ari ishema.
  • Liliane: Ese hari ikintu cyaba cyarakubabaje mu mwuga wawe w’ubuganga?
  • Mama: Nibuka ukuntu kera twakoraga amasaha avunanye, kandi turi bakeya. Urugero, hari aho nabyaje abagore bageze muri 16 mu ijoro rimwe. Hari n’ubwo nananirwaga cyane, nkumva nenda gusinzira. Urumva ko byabaga bibabaje.
  • Liliane: None se mama, ko uzi umutima wange, ukaba uzi n’amakosa yange, ubona nashobora kwita ku bababaye?
  • Mama: Oya Lili. Nge buriya nta bikorwa bibi byawe mbona. Ese wari ubizi! (Araseka) Ukiri muto warampangayikishaga, nkabona utiga neza. Byaranejeje umbwiye ko uzaba umuganga. Kuko basaza bawe bo bari barabyanze, kandi nifuzaga ko nibura umwana umwe yazaba muganga nkange! Gusa nibajije niba uzabishobora. None ubu maze kugira ikizere kinshi ko uzabishobora kuko usigaye utsinda neza.
  • Liliane: Ubona ari iki nashyiramo imbaraga kugira ngo nzabigereho neza?
  • Mama: Liliane rero umuganga agomba kuba ari umuntu wita ku bintu, kandi ureba kure, kugira ngo atazaca ku ruhande. Ugasanga nk’umuntu yaje kwivuza ijisho, ahubwo ukamuvura amenyo! Ikindi kandi uba ugomba kumenya kunyaruka. Ugomba kandi kugira urukundo rwa buri wese. Ukibaza uti: “Ese ari nge umeze kuriya nakwifuza ko bankorera iki?”
  • Liliane: Ibyo bivuga ko ngomba gukunda abandi nk’uko nikunda! (Aseka) Wari uziko ngufata nk’umuntu w’ikitegererezo cyange?
  • Mama: Urakoze cyane Lili, biranejeje cyane pe! Ubu ngiye gukomeza gukora neza kugira ngo utazantera ikizere. Ahubwo Lili nge ngufata nk’umujyanama wange. Wowe se wari ubizi?
  • Liliane: Mama, ni byo se? Ntabwo nari mbizi. Ndishimye! (barahoberana bombi baraseka).
  • Mama: Burya iyo nje nkakubwira gahunda mfite, nuko mba nshaka kumenya icyo ubitekerezaho n’ubwo mba ntakubwiye ko nakugishaga inama. Hari n’igihe utansubiza, ariko iyo ndebye mu maso yawe mbona icyo umbwiye, maze nkita ku nama ungiriye.
  • Lililiane: Mama ni ukuri ndagushimiye uri uw’agaciro kuri nge. Kandi ndagukunda cyane. Inama umpaye ziranyubatse, nzazitaho kugeza igihe nzabera umuganga, hamwe n’igihe cyose nzaba ndi we. Urakoze cyane.
IMG-ARTICLE-INKOMOKO_YUWO_NZABA_WE-002.jpg

Share your feedback