IJWI RYANGE MU ITERAMBERE RYANGE

BYANDITSWE NA GOODLUCK MUTONI

Hari igihe abantu bumva ko umukobwa akwiye gufatirwa imyanzuro, nyamara si ko biri, ahubwo umukobwa na we afite uburenganzira bwo kumvikanisha ijwi rye ndetse akagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo mu buzima bwe. Esther w’imyaka 21, ni umwe mu bakobwa babashije kuvuga uko batekereza ku ifatwa ry’imyanzuro y’iterambere ryabo, aho yumvishaga se ko ashaka kwiga kudoda ubu akaba yishimira aho ageze. Isomere ikiganiro Esther na se bagiranye.

Esther: Mfite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ku myaka itanu natangiye ishuri, nkiga aho bagiraga n’amashami y’imyuga harimo n’uwo kudoda.

Papa Esther: Muri icyo gihe numvaga nshaka ko wazakora itangazamakuru ryo mu marenga, ukigisha se cyangwa ibindi.

Esther: Nge sinari nzi ko ari ibyo unyifuriza, naje kuvumbura ko nkunda kudoda mfite imyaka 12, kuva ubwo natangiye kubyiga, mbyigira ku babyigaga ku ishuri. Ndetse mpita numva ngize inzozi zo kuzaba umudozi ukomeye.

Pics14.jpg

Papa Esther: Sinakundaga ibijyanye no kudoda, kubera ko nabonaga abantu badoda hano iwacu batunguka menshi cyane, rero nkawufata nk’umwuga usuzuguritse.

Esther: Burya ngewe nikomereje ibyo kudoda ntazi ibibi ubitekerezaho. Ni na yo mpamvu ngejeje imyaka 19 nabonye ko nkwiriye kwiga ibyo nkunda nkazabibyaza umusaruro. Numva ko ari nge wa mbere ugomba gufata umwanzuro w’icyo nifuza kuzaba. Ni uko uje kunsura ku ishuri nkubwira ko nshaka kwiga kudoda. Urabyibuka twabiganiriyeho nkomeza kukwereka ko ari byo nkunda kandi nifuza kuzabikora nk’umwuga.

Papa Esther: Icyo gihe narababaye nkubwira ko ngiye kubitekerezaho. Namaze ibyumweru bitatu ntaragusubiza nkirimo kwibaza ukuntu ngiye kukubona uruha nk’uko nabibonanaga abo twari duturanye. Gutsimbarara kwawe n’ubushake wakomeje kugaragaza byanteye gutekereza ko nshobora kuba ntari mu kuri, ngisha inama umuyobozi w'ishuri hanyuma mpindura imyumvire ndabikwemerera.

Esther: Ubinyemerera narishimye, kuko numvaga ngiye kwiga ibyo nkunda kandi nshaka kuzakora. Ubu se sinabyize nkabimenya, none ntubona ko binyinjiriza! Rwose papa iyo unyangira wari kuba umbujije amahirwe.

Papa Esther: Cyane rwose, kuri ubu nterwa ishema ry’aho ugeze mukobwa wange. Warakoze kuvuga amahitamo yawe. Ni na yo mpamvu nsaba ababyeyi kumva ibyo abakobwa babo bababwira, kuko na bo bazi ubwenge ndetse bashobora no kwitekerereza ejo hazaza. Rero ntitukabasubize inyuma cyangwa ngo dusuzugure ibitekerezo byabo tubashyiramo ibyo twe dushaka.

Esther: Buriya nange kuva icyo gihe nabonye ko abakobwa tudakwiriye kumva ko abandi badufatira ibyemezo ahubwo ko n’ijwi ryacu ari ingenzi mu iterambere ryacu. Rero nifuje kubwira abakobwa ngo nimutinyuke, muganirize ababyeyi ibyo mwifuza kugeraho, mubumvisha akamaro kabyo ndetse n’icyo mutekereza bizabafasha. Ntakabuza muzabigeraho.

Share your feedback