IKARAMU N’UBUHANZI

Naje guhura n’itsinda ry’abahanzi ryitwa Active...

“Akenshi twibwira ko ubumenyi dukura mu ishuri budahura n’ibyo dukora hanze, ariko ni ukwibeshya kuko mu buryo bumwe cyangwa ubundi hari aho tubukenera.” Uyu ni Alyn Sano, umuhanzikazi w’imyaka 23, warangije kaminuza muri 2017. Muri iyi nkuru aratubwira uko Ubumenyi yakuye mu ishuri bwamufashije gukuza Impano ye yo kuririmba, kuri ubu akaba ari umuhanzi w’umwuga.

NN: Wakwibwira abantu batakuzi neza?

ALYN: Nitwa Sano Shingiro Aline. Ndi umuhanzi, mfite imyaka 23. Izina ry'ubuhanzi ni Alyn Sano. Nkora indirimbo zange bwite ariko nkanasubiramo iz’abandi mu bitaramo. Narangije kaminuza muri 2017 mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteri.

IMG-ARTICLE-ALINE_SANO-002.jpg

NN: Tubwire uko watangiye umuziki.

ALYN: Birasekeje! Natangiye ndirimba muri korari mfite imyaka 15, abantu bakambwira ko mfite ijwi ryiza, nuko nange nkomereza aho. Nari mfite musaza wange utunganya indirimbo muri "studio"(soma sitidiyo), akajya ampuza n’abantu bafite ibirori nkabaririmbira bakanyishyura, gusa icyo gihe nari nzi indirimbo ebyiri gusa, ni zo naririmbaga zonyine. Kuva ubwo natangiye kuririmbira imbere y’abantu benshi ntangira no kumenyana n’abahanzi nkajya ndirimba mu nyikirizo z’indirimbo zabo.

NN: Watangiye usubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, igitekerezo cyo gutangira guhimba izawe cyaje gute?

ALYN: Naje guhura n’itsinda ry’abahanzi ryitwa Active, bansaba ko naririmba mu ndirimbo yabo. Narabikoze biba byiza, ndavuga nti ‘kuki ntakwikorera indirimbo zange!’ Nahise mfata umwanzuro nuko nsohora indirimbo ya mbere yitwa “Witinda”.

NN: Ndatekereza ko icyo gihe wigaga, ubwo wabifatanyaga ute n’ubuhanzi?

ALYN: Byari bigoye kuko byansabaga imbaraga nyinshi kugira ngo mbikore byose kandi neza. Narebaga amasomo cyane nkagabanya iby’ubuhanzi. Ariko nkomeza kuririmba mu bitaramo kuko ni byo byamfashaga kubona ubushobozi bwo gukomeza kwiga no gufasha umuryango wange.

NN: Umuziki ni wo wagufashaga mu mibereho, nuko uza kuwugabanya?

ALYN: Akenshi twibwira ko ubumenyi dukura mu ishuri budahura n’ibyo dukora hanze, ariko ni ukwibeshya kuko mu buryo bumwe cyangwa ubundi hari aho tubukenera. Kwiga byari amahirwe mbonye ntari gupfusha ubusa. Gusa iyo byose mbishyiramo imbaraga zingana, hari aho bitari kugenda neza. Ubwo nahisemo kwiga kurusha umuziki kandi simbyicuza kuko nasanze kwiga ari ukongera ubunyamwuga mu kazi kange k’umuziki kubera ubumenyi nakuyemo.

IMG-ARTICLE-ALINE_SANO-003.jpg

NN: Ubumenyi wakuye mu ishuri bwagufashije iki mu muziki?

ALYN: Hari amasomo nize nsanga ari ingezi mu muziki wange. Nk’isomo ry’Icyongereza ryamfashije kumenya ururimi bituma nshobora kuririmba ahateraniye abanyamahanga kandi nkanaganira na bo. Byamfashije no kujya mu biganiro by’itangazamakuru rikoresha Icyongereza, aho njya ngamije kumenyekanisha ibikorwa byange. Hari n’isomo ryo gutanga serivisi inoze, ryamfashije kumenya uko natanga serivisi nziza ku bakiriya bange ari bo bafana bange, nkamenya icyo bishimiye n’icyo bashaka ko mpindura.
Hari isomo rirebana no kumenyakanisha ibikorwa, iri ni ryo zingiro ry’umuziki kuko uba ukeneye ko indirimbo zawe zimenyakana, zikanakundwa. Ikindi ni isomo rirebana no kwiga gushyiraho intego n’icyo uzakora mu kuyigeraho. Ubu ndicara nkavuga nti ‘wenda uyu mwaka nzakora indirimbo runaka nitabire ibitaramo runaka’ bityo nkafata umurongo w’aho nshaka kwerekeza umuziki wange.

NN: Ni iki wabwira ba Ni Nyampinga bafite impano ariko bakaba batazi icyo bakora ngo bateze imbere impano zabo?

ALYN: Numva amahirwe yose bajya babona yo kunguka ubumenyi runaka bajya bayafata kuko hari icyo byongera. Aho umuntu abashije kubona amasomo asanzwe, amahugurwa y’igihe gito cyangwa n’aho byaba ari ukuganira n’abantu bafite ubumenyi bagusumbya, biba byiza cyane kuko bituma ibyo ukora nawe ubikora kinyamwuga.

Share your feedback