IZINA NI RYO MUNTU

Yaje gutangiza umushinga yitiriye izina rye

Abantu bakurikira radiyo zo mu Rwanda cyanecyane abakunda muzika, bakunze kumva indirimbo nka "Mine" (soma mayini, bisobanura uwange), "Ndashaje", "Mukadata" n’izindi. Izi ndirimbo zaririmbwe na Andy Dick Fred, uzwi nka Andy Bumuntu. Uyu musore w’imyaka 24 yakunze umuziki kuva akiri muto, impano ye ikomeza gukura, none ubu ni umuhanzi w’icyamamare. Igitangaje kuri we ni uko nyuma yaje gutangiza umushinga yitiriye izina rye Bumuntu; uwo mushinga ukaba ufasha urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, mu kwiga. Dore ikiganiro yagiranye na Ni Nyampinga.

Ni Nyampinga: Wamenye ko uzi kuririmba ryari?

Andy: (Araseka) Natangiye kumva ko nkunda umuziki mfite imyaka 11. N’ubwo nk’umwana nari mfite utuntu twinshi nakundaga harimo n’umupira w’amaguru, umuziki wakomezaga kuganza cyane kuko wasangaga umwanya munini nkurikirana indirimbo z’abahanzi, ugasanga inyinshi nzizi mu mutwe, nkanaziririmba neza.

NN_WEBSITE_CONTENT_10.jpg

Ni Nyampinga: Watubwira urugendo rwawe muri muzika mu magambo make?

Andy: Mu mwaka wa 2009 nakoraga umuziki, nkawuvanga n’amasomo, bigatuma ntawuha umwanya munini. Muri 2012 ni bwo twakoze itsinda ryitwa "Oxymoron", tukajya mu bigo by’amashuri tukaririmba. Muri 2016 naje guhimba indirimbo ngenyine yitwa “Ndashaje”, iramenyekana cyane. Nyuma nabwo mpimba izindi zagiye zikundwa cyane nka “Mine” ndetse na “Mukadata”.

Ni Nyampinga: Ukoresha izihe mbaraga ngo ube uhagaze neza uyu munsi?

Andy: Ubu umuziki ni ko kazi kange, ngakora amasaha menshi. Hari n’igihe ndara muri "studio" cyangwa nkahirirwa kugira ngo umuziki wange ugende neza.

Ni Nyampinga: Ni izihe nyungu ukura mu muziki?

Andy: Nkuramo ibintu byinshi harimo n’amafaranga. Ibi byatumye ntangira umushinga wo gufasha urubyiruko mu kwiga, by’umwihariko abakobwa biga mu mashuri abanza.

Ni Nyampinga: Kuki watekereje ku bakobwa by’umwihariko?

Andy: Abakobwa bahura n’imbogamizi nyinshi zishobora gutuma batiga. Muri zo harimo ubushobozi buke n’ibindi. Ibi byanteye imbaraga zo gukoresha ubushobozi buke mfite maze ntangiza uwo mushinga ubafasha kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho. Twatangiye muri 2014, ubu tumaze kwishyurira abakobwa 14.

Ni Nyampinga: Abana mufasha mubakura he?

Andy: Dusura ibigo birera imfubyi ndetse tujya no ku mirenge, tukabasaba abana bafite ubushobozi buke.

NN_WEBSITE_CONTENT_9_1.jpg

Ni Nyampinga: : Ni akahe kamaro ko kuba umukobwa yashyigikirwa ?

Andy: Umukobwa iyo ashyigikiwe agera kure hashoboka. Abakobwa bagira ubushake mu byo bakora ndetse inshingano bafite bazikora neza. Rero iyo umushyigikiye by’umwihariko mu kwiga, avamo umuntu ukomeye. Iyo ateye imbere, ateza imbere n’aho atuye. Nkange nkorana n’abakobwa kenshi mu bikorwa byange kuko batuma tugera ku bikorwa bifatika, ndetse nashishikariza n’abandi bahungu ndetse n’abagabo muri rusange gushyigikira abakobwa.

Ni Nyampinga: Ni ubuhe butumwa waha ba Ni Nyampinga?

Andy: Ndabasaba kwiga gukoresha ubwenge n’ubushobozi bifitemo kugira ngo bizamure kandi bazamure na bagenzi babo. Bakobwa, imbaraga zanyu nimuzikoreshe mwubaka ejo hazaza hanyu.

Share your feedback