MAGARA NTUNSIGE

BYANDITSWE NA MUTONI GOODLUCK

Bridget na Arnold, umuririmbyi uzwi mu Rwanda ku izina rya Sintex, ni abavandimwe bakundana bizira uburyarya. Nk’abandi bahanzi bose, Sintex ahora ahugiye mu muziki akora indirimbo, ariko iteka ntajya abura umwanya wo gushyigikira mushiki we mu buzima bwe bwa buri munsi. Kimwe mu bintu bikomeye Bridget yibuka Sintex yamufashije, ni ugutangiza ikiganiro kigoye, ibintu avuga ko byamugoraga cyane mbere.

Ubucuti bwa Bridget na Sintex bwabafunguriye amarembo, biza gutuma buri wese muri bo ahora azi ibyo mugenzi we ari kunyuramo. Umunsi umwe ngo Bridget yashakaga kujya mu gitaramo, nuko ayoberwa uko asaba uruhushya umubyeyi we. Yumvaga bimugoye cyane kuko igitaramo cyagombaga kuba ku mugoroba. Umuntu umwe wenyine wahise amuza mu mutwe ko ashobora kumufasha ni Sintex.

web_.jpg

“Naratashye maze ambwira ikibazo afite. Namugiriye inama yo kubanza kujya kureba niba mama yishimye, no kureba niba afite umwanya wo kuganira.” Uyu ni Sintex uvuga ko ubundi iyo ushaka kugira icyo usaba ababyeyi cyangwa undi uwo ari we wese, uwo muntu agomba kuba yishimye, kandi afite umwanya wo kugutega amatwi. “Uba ugomba kumubwiza ukuri kandi ukamubwira abo muri bujyane.”

Bridget yagerageje inama yagiriwe na Sintex, ariko biramunanira. Yananiwe gutanga amakuru yose, bituma mama we amwima uruhushya. “Nkinanirwa kubisobanurira mama, Sintex yarabibonye ko nababaye.” Ngo musaza we yahise abwira mama wabo ibyo yari akeneye kumenya byose, kugira ngo yizere ko Bridget aza kuba afite umutekano uwo mugoroba. Icyo gihe ngo mama we yahise amuha uruhushya. Uwo munsi Bridget yakurikiye ikiganiro Sintex yagiranye n’umubyeyi we, ahita abona ko gutanga amakuru yose ashoboka, bigufasha guhabwa ibyo usaba, kuko abo ubisabye basobanukirwa akamaro ibyo usaba biza kukugirira.

Ntibyatinze Bridget yifashishije inama yagiriwe na Sintex nuko birakunda. “Mbonye uko mama abashije kunyumva narishimye, noneho mfata umwanzuro wo kujya nkoresha inama za Sintex n’ahandi hantu hatandukanye.” Bridget yongeyeho ko kuko ari umuyobozi ku ishuri, izo nama zimufasha gutangiza ikiganiro mu gihe afite icyo asaba umwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo. Ngo si mu kumenya gutangiza ikiganiro gusa Sintex afashamo mushiki we ahubwo amufasha no mu buzima busanzwe.

web_3.jpg

Yaba inama z’uburyo akwiriye kwitwara, kumuremamo ikizere iyo yacitse intege ndetse no kumutera imbaraga zo gukomeza kwiga kugira ngo azagere ku nzozi ze. Bridget usanzwe afite impano yo kuririmba, na we afasha musaza we kuririmba mu bitaramo bitandukanye.

Ayo mahirwe Sintex amuha atuma yitoza gukuza impano ye, dore ko na we afite inzozi zo kuzaririmba by’umwuga.

Sintex yaboneyeho kubwira ababyeyi b’abagabo ndetse na basaza b’abantu guha abakobwa umwanya. “Ni bwo buryo muzamenya imbogamizi bahura na zo, maze mubafashe kuzisohokamo.” Bridget na we arabwira abakobwa kutajya batinya kubaza ibibazo haba mu ishuri cyangwa mu buzima busanzwe cyangwa gusaba uruhushya nk’uko na we byamubayeho. Yongeyeho kandi ko ubikoze bwa mbere bikanga nta cyo bitwaye, ngo uzongere ugerageze ubutaha, bizakunda. Yasoje agira ati: “Ntimugatinye gusaba ubufasha igihe cyose wumva bikuyobeye kuko ntiwazabona igisubizo utabajije.”

Share your feedback