BYANDITSWE NA MUTONI GOODLUCK
“Nagiraga imirimo myinshi bigatuma mbura umwanya wo kwiga nkatsindwa mu bizami.” Aya ni amagambo ya Claire w’imyaka 18 akaba umunyeshuri mu Karere ka Burera. Yabwiye Ni Nyampinga uko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gushyigikirwa n’umwarimu wabo witwa Yves.
Ni Nyampinga tukimenya inkuru y’uburyo umwarimu witwa Yves ashyigikira abanyeshuri yigisha, harimo na Claire, akabaha ubufasha bwiyongera ku masomo y’ubumenyingiro atanga mu ishuri, twiyemeje kubasura ngo tuve imuzi inkuru yabo. Tukigera aho Claire yize mu kiciro rusange i Burera ari na ho Yves yigisha ubu, twasanze Claire na mwarimu Yves bahagaze hagati mu kibuga giteyemo utwatsi twa pasiparume giherereye hagati mu kigo. Mu kayaga kavanze n’akazuba gake, baraganiraga bibukiranya uko Yves afasha abanyeshuri kwikura mu ngorane bahura na zo. Birumvikana natwe tukigerayo twabatunze mikoro za Ni Nyampinga, maze turaganira.
Claire yemeza ko kuva mu mashuri abanza atajyaga atsinda neza, kuko n’ubwo yimukaga ngo yimukiraga ku manota make. Ngo imirimo myinshi yo mu rugo ni imwe mu mpamvu zatumaga atsindwa. Gusa ngo ibintu byaje kurushaho kuba bibi aho agereye mu mashuri yisumbuye. Agira ati: “Gutsindwa byariyongereye ndetse nza no kugira igitekerezo cyo kwihangana ngo nzarangize byibura ikiciro rusange maze mve mu ishuri.”
Hagati aho ariko ngo iyo Yves yinjiraga mu ishuri yakundaga kuganiriza abanyeshuri akababwira gushyira umwete mu masomo ndetse akabashishikariza kugira intego. Ibi byatumye abanyeshuri bumva bamwisanzuyeho. Umunsi umwe ngo bakoze isuzumabumenyi maze bamwe mu banyeshuri baratsindwa, Claire na we akaba yari muri bo. Umwarimu Yves ngo yaganirije umwumwe, maze amenya impamvu ibatera gutsindwa, yiyemeza kubafasha.
“Namubwiye imbogamizi ngira, maze ntashye musanga mu rugo ari kuganira n’ababyeyi bange.” Uyu ni Claire uvuga ko akibona mwarimu iwabo ngo yaketse ko aje kumurega. Akomeza agira ati: “Ariko nasanze yari aje kumvisha ababyeyi ko bakwiriye kungabanyiriza imirimo nkabona umwanya wo gusubiramo amasomo.”
Ababyeyi ba Claire ntibahise babyakira uwo mwanya kuko ngo nyuma y’aho yakomeje gukora akazi nk’uko bisanzwe. Mwarimu abonye nta mpinduka, yasubiyeyo maze yumvisha neza ababyeyi akamaro ko guha umwanya Claire akiga. Ngo barabyumvise maze bamuha umwanya na we atangira kwiga ashyizeho umwete, yagira ikibazo akagisha mwarimu inama.
Ngo Claire yatangiye gutsinda ariko ntiyatsindaga amasomo yose nk’uko yabyifuzaga. Yabwiye Ni Nyampinga ati: “Natsinzwe ubutabire, nuko njya kugisha inama umwarimu, ambwira ko nasaba ababyeyi bakamfasha kubona umwarimu wamfashiriza mu rugo.” Ababyeyi barabyemeye maze abona umwarimu umufasha, ariga aratsinda. Yagize ati: “Kuva ubwo nakunze ishuri ndetse ngira inzozi zo kuzaba muganga.” Claire nyuma yaje gutsinda ikizami cya Leta gisoza ikiciro rusange, ubu yiga imibare, ubutabire n’ibinyabuzima.
Yves avuga ko impamvu imutera gufasha abana yigisha, ari uko yifuza ko bagera kure. Yaboneyeho kugira inama abandi barimu ati: “Nibamenye imbogamizi zituma abana badatsinda neza ndetse babafashe kuzikuramo, ubundi birinde kubaca intege ahubwo bafatanye n’ababyeyi mu kubafasha gutsinda.”
Share your feedback