TURAMURIKA

Aya marangi meza hamwe n’aya magambo atatu byankoze ku mutima bikomeye..

Ubwo “Ni Nyampinga” twasuraga iki kigo, twafatanyije na ba “Ni Nyampinga” bahiga batanu, maze tumarana umunsi wose dusiga aya marangi. Ibi byose twabikoze twishimye dutera urwenya, muri make turyohewe! Ba “Ni Nyampinga” bo muri iri shuri bashimishijwe n’akazi bikoreye, ariko barushaho kunezezwa byimazeyo n’amagambo atatu yanditse mu buryo bwa gihanga ku rukuta rw’ikigo. Aya magambo ni “Ubucuti”, “Turazamurana” ndetse na “Turamurika”.

IMG-ARTICLE-TURAMURIKA-002.jpg

Umwe mu banyeshuri, ubwo yitegerezaga urukuta tumaze kurusiga amarangi meza no kurwandikaho yagize ati: “Aya marangi meza hamwe n’aya magambo atatu byankoze ku mutima bikomeye, maze nkomeza gutumbira ijambo ‘Turazamurana’, kuko ryatumye ntekereza ku nshuti yange twigana mu ishuri ifite ubumuga. Nakomeje gutekereza ukuntu tuzamurana, kuko igihe cyose ankeneyeho ubufasha mbumuha, kandi na we amfasha gusubiramo amasomo yange kuko asanzwe ari umunyabwenge.”

IMG-ARTICLE-TURAMURIKA-003.jpg

Undi “Ni Nyampinga” ahagaze hafi y’icyumba cy’abakobwa na we mu magambo yuzuye ibinezaneza yagize ati: “Ubu noneho icyumba cyacu kirasa neza kandi biragaragara ko kiyubashye!”

IMG-ARTICLE-TURAMURIKA-004.jpg

Basaza bacu na bo ntibatanzwe mu kugaragaza ko bishimiye akazi twakoze. Umwe muri bo yagize ati: “Mbere amarembo y’ikigo cyacu wabonaga adashamaje kandi yanduye, none ubu birashimishije kubonaho aya mabara atagira uko asa, ndetse n’amagambo afite ubutumwa bukomeye. Ibi biratuma wumva umerewe neza, witeguye kwiga udategwa! “Ni Nyampinga” mwagize neza”.

IMG-ARTICLE-TURAMURIKA-005.jpg

Umuyobozi w’iri shuri, Sylvain, na we yishimiye cyane ko icyumba cy’abakobwa cyaryohejwe n’amabara meza. Yagize ati: “Iki cyumba gikoreshwa na ba “Ni Nyampinga” bagera ku 1350 hamwe na ba “Ni Nyampinga” b’abarimukazi 42. Kugikoresha gisukuye kandi gisa neza bigeze aha, bizatuma bumva baguwe neza, kandi biranshimishije rwose”.

IMG-ARTICLE-TURAMURIKA-006.jpg

Byari umunsi w’umunezero udasanzwe rero ubwo itsinda rya “Ni Nyampinga” ndetse n’abanyeshuri badufashije twamurikiraga abandi bose iki gikorwa, umunsi waranzwe n’ibirori byari bishyushye, birimo imbyino gakondo, abamurika imideri, imivugo, ikinamico n’utundi dukino, ibi byose bikaba byarateguwe n’abanyeshuri batandukanye mu rwego rwo gushimira itsinda ryakoze igikorwa kiza cyo gusukura no gutaka amabara urukuta rw’ishuri ndetse n’icyumba cy’abakobwa cyo mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Dominiko i Gihara.

Share your feedback