TWIGIRA KU BANDI, N'ABANDI BAKATWIGIRAHO

“Nkimara kumenya ko ntwite, nacitse intege...

Claudine yarankomeje, ndabyuka, ubu mfite ikizere k'ejo hazaza.

Hari nyuma ya saa sita ubwo twahuraga bwa mbere na Providence. Twari tumaze iminsi tuvugana kuri telefoni. Tugihura, Providence w’imyaka 21, « Ni Nyampinga » uhorana inseko ikeye, yari avuye ku kazi, aho ayobora itsinda ry’abantu batunganya umuhanda. Yatwakiriye aseka, yishimye cyane, ku buryo umwitegereje ubona ahorana umunezero. Yatujyanye iwabo agenda atuganiriza twembi duseka, atewe ishema no kutwereka umuryango we. Tugeze mu muryango, akana ke k’agakobwa kari mu kigero k’imyaka ine kamusanganira kishimye, ahita agaterurana ubwuzu bwa kibyeyi koko.

Dutangiye kuganira na we, twabashije kumva ukuntu Providence w’uyu munsi atandukanye cyane na Providence wo mu myaka itanu ishize, kuko ngo umunsi amenya ko atwite, ubuzima bwahise buhagarara. Ati: “Nkimara kumenya ko ntwite, nacitse intege, numva ndatesetse”.

Ubuzima bwakomereye Providence bikomeye, inshuti zimushiraho, urungano rutangira kumwita indaya. Ubwo abanyeshuri n’abayobozi b’ishuri babimenyaga, na bo bakomeje kumuha akato kugeza ubwo yumvise ibyo kwiga byanze, maze ahita ava mu ishuri. Kuva ubwo yatangiye kwigunga, akaguma mu nzu umunsi wose ngo yirinde amaso y’abantu, ariko biranga biramenyekana. Igihe cyaje kugera Providence abyara umwana w’umukobwa, akomeza kwibera mu buzima bwa wenyine.

Providence ngo yatewe agahinda n’uko iteka umutima wamushinjaga ko ateye umuryango igisebo gikomeye. Ati: “Ndabizi ko nta mubyeyi wishimira kubona umwana we abyara akiri muto kandi nta n’ubwo umubyeyi wange yari kwishimira kumva uburyo navugwaga hanze.”

Umunsi umwe Providence yicaye mu rugo, abona abana banyuze ku irembo bafite nimero ya 8 ya “Ni Nyampinga”. Bitewe n’ukuntu bagendaga bayisoma bishimye, yarayibatiye ngo na we arebe ibirimo, maze barayimuha. Yabonyemo inkuru ya Claudine, « Ni Nyampinga » wabyariye iwabo akiri muto, ariko nyuma yo kunyura mu buzima bugoye akaza gusubira ku ishuri, aho yarangije afite amanota meza bakaza no kumuha akazi ko kwigisha.

Providence yabwiye “Ni Nyampinga” ko ubwo yasomaga iyo nkuru byamutunguye akiyamira. Uko yakomezaga gusoma inkuru, ibyishimo byakomezaga kuzura umutima we, akanyuzamo akisetsa. Iyi nkuru yagiye kuyirangiza amarira yazenze mu maso bitewe no kubona « Ni Nyampinga » wakoze ibyo we yabonaga nk’ibidashoboka. Ati: “Byarantunguye cyane kumenya ko hari umukobwa duhuje ikibazo washatse uburyo asubira kwiga kandi akabishobora. Nge nabibonaga nk’ibidashoboka. Ubutwari bwe bwarantangaje cyane ku buryo bwahinduye ubuzima bwange burundu”.

Providence agisoma ubutwari bwa Claudine yumvise agize umuhati wo gusubira ku ishuri. Ngo nuko asomera iyo nkuru umubyeyi we, na we ahita abyumva vuba, aramushyigikira, ngo maze aramubwira ati: “Ko usanzwe uri umuhanga, urumva ibyo Claudine yakoze byakunanira?”

Kuva ubwo, Providence yiyemeje gusubira ku ishuri, umubyeyi we yemera kumusigaranira umwana ndetse no kumurihira amafaranga y’ishuri. Ati: “Nagumanye iyo nimero ya “Ni Nyampinga. Iyo numvaga ntangiye gucika intege narongeraga ngasoma ya nkuru, kuko Claudine ari we wansubizagamo imbaraga. Yambereye ikitegererezo pe! Numvaga ngomba kuzagera ikirenge mu ke.”

Providence yize ashyizeho umwete, maze nyuma y’igihe gito arangiza amashuri yisumbuye. Yishimye cyane ati: “ikinezeza umutima wange ni uko uyu munsi mfite impamyabumenyi yange. Njya nibaza uko nari kuba meze iyo ntaza gusoma iriya nkuru ngo nsubire kwiga.”

Ubu Providence ni « Ni Nyampinga » ukora ibiraka bitandukanye, akibeshaho we n’umwana we, mu gihe ategereje kugera ku ntego yo kuba umupolisi dore ko ari zo nzozi ze.

Share your feedback