NARIZIGAMIYE

Hari amakosa dukora nk’abantu iyo turi kwizigamira bikaba byatuma tunanirwa kwizigama. Ese ayo makosa ni ayahe? Ndetse ni irihe somo ba ni nyampinga bashobora gukuramo, bigatuma bongera kwizigamira. “Ni Nyampinga” twasuye Christine maze atubwira amakosa yatumye ananirwa kwizigamira ndetse n’icyamuteye imbaraga kugira ngo yongere kwizigamira.

Nitwa Christine mfite imyaka 15 ntuye muri Rutsiro. Ntangira kwizigamira igitekerezo cyavuye ku ishuri aho bazanye gahunda yo kwizigamira mu matsinda. Natangaga 200 buri wa Gatanu. Kugira ngo nyabone nayasabaga ababyeyi cyangwa nkavomera abaturanyi. Nari mfite intego ko nitugabana nzagura inkoko. Ni ko byagenze. Ubwa kabiri twongeye kwizigamira bwo nariraye nkajya ntanga rimwe na rimwe.

Tugabanye nakuyemo 2000 niguriramo inkweto n’ijipo bitihutirwa. Haciye iminsi ni bwo natekereje ko ayo mafaranga nari kuyakoresha ikindi kintu kinyinjiriza, nk’uko nabigenje mbere. Nahise nkuramo isomo ry’uko ngomba kwizigamira mfite intego y’icyo nzakoresha ubwo bwizigame.

NN_WEBSITE_CONTENT_0925_Rrhmb3r.jpg

Ubwo hagati aho inkoko yange yatangiye gutera amagi maze nkajya nyagurisha nkakuramo amafaranga. Byanteye imbaraga zo kongera kwizigamira, ariko mbona ko ninkomeza kuyibikira nzongera nkayapfusha ubusa mpitamo gusubira mu itsinda, ndetse niha n’intego yo kuzagura umurama w’amashu nitugabana. Twaragabanye nkuramo 3000 nguramo umurama w’amashu ndawugemeka (nkoramo ingemwe). Ubu ngenda nsarura ingemwe nkagurisha, amafaranga avuyemo nkayizigamira mu itsinda buri cyumweru.

Dore ibintu bimfasha mu kwizigamira, mpamya ko nawe byagufasha: - Nushaka kugura ikintu ntugakoreshe ubwizigame bwawe bwose, ujye ugira ayo wisigariza.
- Gutekereza icyo uzakoresha ubwizigame bwawe mbere y’uko utangira kwizigamira kuko bizagufasha kutayakoresha ibyo wiboneye byose. - Hitamo uburyo buboneye bwo kwizigamira. Nge nahisemo itsinda.

Share your feedback