Honorine yakuze akunda kwiga, akumva agomba kuzarangiza amashuri akiteza imbere...
Umunsi umwe hari ku wa Gatanu, muri Werurwe 2016, ubwo Honorine yicaranye n’abo bigana, ategereje guhabwa impamyabumenyi ya kaminuza. Uwo munsi ibyishimo byari byamusaze. Uyu ni Nyampinga ni we muntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije wenyine wari warangije muri “Kim University” uwo mwaka, ndetse mu minsi umunani (8) yakurikiyeho, yahise abona akazi ko kwiga no gucunga imishinga. Gusa imyaka mike mbere yaho akiga mu mashuri yisumbuye, ntiyigeze atsinda ikizami cya leta. Iyi ni inkuru ya Honorine w’imyaka 27 wahuye n’imbogamizi ariko nyuma aza kugera ku nzozi ze.
Honorine yakuze akunda kwiga, akumva agomba kuzarangiza amashuri akiteza imbere. “Ubushobozi bwo kugenda bwari buke kandi niga mu mashuri abanza nigaga kure bikangora kugerayo.” Aya ni amagambo ya Honorine wakoreshaga urugendo rw’isaha kubera ubumuga bw’ubugufi afite ngo agere ku ishuri mu gihe abandi badafite ubumuga bahakoreshaga iminota icumi (10).
Umuhate we wateye ababyeyi be kumushakira icumbi hafi y'ishuri aho yabanye n’abavandimwe be dore ko harimo undi wagenderaga mu kagare kubera ubumuga, maze bakajya bashyigikirana mu rugendo no mu myigire yabo.
Haje gukurikiraho ikibazo k’imbaraga nke mu maboko zatumaga yandika buhoro, ntarangirize ikizami rimwe n’abandi. Ati: “Nabibwiye abarimu banyigishaga, banyemerera kuzajya banyongerera iminota kugira ngo mbashe kurangiza neza.” Ikibazo ngo cyakomeraga iyo yakoraga ibizamini bya leta kuko iyo yakoreshwaga n’abarimu batamuzi yakoreshaga igihe nk’icy’abandi, agatsindwa. Ati: “Nababazwaga no gutsindwa kandi ntari umuswa.”
“Ababyeyi bange bakomezaga kunshyigikira, mama akambwira ko kwiga ari cyo cyambeshaho kandi ko mbishoboye.” Yongeraho ati: “Icyo gihe nahitaga numva nongeye gukomera.”
Gusa yaje gutsindwa ibizami bya leta bisoza ikiciro rusange, biramubabaza we n’ababyeyi be kuko bumvaga ko yari akwiriye gutsinda. Honorine yanze gucika intege, maze kuko ibyari bimaze kuba nta ruhare yari yabigizemo, ahita yimukira mu mwaka wa kane, akomeza guharanira kugera ku ntego ye.
Honorine yakomeje kwiga no gukora cyane aza gusoza amashuri yisumbuye afite amanota yo kwiga kaminuza, aranezerwa. Ese ageze muri kaminuza byaramuhiriye? Agira ati: “Twigishwaga n’umunyamahanga maze akavuga Icyongereza vuba simbyumve.” Honorine ngo yahise yiyemeza kurenga iyi mbogamizi, ati: “Nigiriye inama yo kwicara imbere akajya avuga muhanze amaso kandi ndeba umunwa we kugira ngo numve neza.”
Urugendo rwa kaminuza yararurangije maze nyuma y’iminsi umunani (8) gusa ahita abona akazi nk’ushinzwe kwiga imishinga mu ihuriro ry’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ndetse ahita atangira kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza. Agira ati: “Nishimira ko nabashije kwiga, nkabona akazi kajyanye n’ibyo nkunda.”
Asoza yasobanuye ibyo umuntu yakora kugira ngo arenge imbogamizi zo mu masomo agira ati: “Kumenya igihe kiza cyo gusubiramo amasomo ni ingenzi kuko hari amasaha umuntu ashobora kugerageza gufata mu mutwe bikamunanira bitewe n’umunaniro.” Nuko aza kongeraho ati: “Mbere yo kureba ibibazo uhura na byo reba icyo ushaka kugeraho kandi kibe gifite imbaraga kurusha imbogamizi uri kubona.”
Share your feedback