UBUZIMA BWAWE MU BIGANZA BYAWE

Byanditswe na Icyizere Pascaline

Rosette akiri umwangavu, hari byinshi atari asobanukiwe ku buzima bw’imyororokere. Yaterwaga ipfunwe n’uko abakobwa bo mu kigero ke bari bafite amabere, we atarayamera, bikamutera kwibaza impamvu. Abifashijwemo n’umubyeyi we ndetse n’amahugurwa yagiye ahabwa, yasobanukiwe ko buri wese afite umwihariko. Ubu afite imyaka 32. Yandikiye ibaruwa ba Ni Nyampinga banyura mu byo na we yanyuzemo…

Kuri murumuna wange,

Wari uzi ko iyo umukobwa afite amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere, bimufasha kubaho yishimye? Ese ayo makuru urayafite? Humura ntarirarenga.

Nkiri muto nari mutomuto. Nta mabere nagiraga kandi nari ntarabona imihango, nyamara abo tungana bari barayibonye. Umwana twiganaga yambwiye ko meze nk’abahungu, kandi ko nshobora kutazabyara! Byarambabazaga, nkatinya kwisanzura kugira ngo batanseka.

Abo nageragezaga kwaka amakuru ntibayampaga kuko bamwe bumvaga atari ibiganiro byo kuganiriza umwana. Rimwe nigeze kubaza umwarimu aho umwana aturuka arambwira ngo mbaze mama, na we mubajije ambwira ko aturuka mu mukondo.

Ngeze mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye, hari umukobwa watwaye inda bituma nibaza inzira byanyuzemo ngo atwite. Nabajije papa ntiyansubiza ariko agira impungenge ko nange bishobora kumbaho kubera kutamenya. Hari ikiganiro cyanyuraga kuri televiziyo kivuga ku buzima bw’imyororokere, maze rimwe papa ampamagarana na barumuna bange ngo tukirebe. Aho ni ho namenyeye ko kuba ntaramera amabere cyangwa ntarajya mu mihango ari uko igihe cy’ubwangavu kuri buri mukobwa gitandukana bitewe n’ingano y’imisemburo y’umubiri we.

Ngeze muri kaminuza natowe nk’ushinzwe uburinganire, bigatuma nitabira amahugurwa, nkamenya byinshi ndetse nkabyigisha abandi.

Reka rero nkubwire ko ari uburenganzira bwawe kubona amakuru y’ibibazo wibaza ku buzima bw’imyororokere. Ushobora kubaza umubyeyi wawe, azagusubiza. Abaye atabizi, azakohereze ku wo yizeye wagusobanurira. Kugira amakuru nyayo bituma umenya ubuzima bwawe, ukanamenya kwifatira ibyemezo bikwiriye. Bikurinda no kugwa mu bishuko nko mu gihe ukundanye n’umusore, ukamenya ko hari uburyo butandukanye wakoresha wirinda gutwara inda imburagihe, kwandura virusi itera SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Wowe usoma iyi baruwa, reka nkubwire ko kugira amakuru ku buzima bw’imyororokere ari urufunguzo rw’ibyemezo bikwiriye no kuva mu rujijo ku buzima bwawe bw’uyu munsi ndetse n’ejo hazaza.

Yari Rosette ubifuriza kubaho musobanukiwe kandi mwishimye!

Share your feedback