NIFITIYE IKIZERE

BYANDITSWE NA NTAKIYIMANA MBABAZI ODILE

Hari ubwo usanga abakobwa batabohoka ngo baganire ku buzima bw’imyororokere n’urukundo, kuko sosiyete itekereza ko ibyo biganiro bidakwiriye abakobwa. Gusa si byo kuko umukobwa afite uburenganzira bwo kumenya imikorere y’umubiri we. Tuganira na Jeanne d’Arc w’imyaka 19, yatubwiye uko kuganira n’inshuti ze byatumye abona ko we na bagenzi be bahuriye ku kuba bakeneye amakuru ku buzima bw’imyororokere bimutera ishyaka ryo kujya kubaza ku kigo nderabuzima.

Jeanne d’Arc n’inshuti ze bwa mbere baganiriye ku mihango. Ngo iki kiganiro nticyari cyoroshye kuko wasangaga buri wese ari kuvuga atisanzuye. Umwe muri bo we yababwiye ko ibyo bari kuvuga ari ubushinzi. Ati: “Ibaze hagize utwumva turi kuvuga ibi bintu!” Ubwo bahise babireka, Jeanne d’Arc we yumva amatsiko ye ntashize. Ubwa kabiri Jeanne d’Arc yari afite umuhungu wifuzaga ko bakundana ariko ntiyamenya icyo agomba gukora. Yatekereje kujya kubiganira n’inshuti ze atekereza ko bari bumuseke; arabireka.

Pics19.jpg

Jeanne d’Arc avuga ko yageze aho afata umwanzuro wo kubabwira ibiri kumubaho kuko uwo muhungu yaramutitirizaga cyane ngo bakundane; atungurwa no gusanga na bo bafite icyo kibazo. Ibyo byamuteye kumva ko koko akwiriye gushaka icyo gukora. Rero yari afite amakuru ko kwa muganga haba icyumba cy’urubyiruko. Yafashe umwanzuro wo kujya kubaza ariko abanza kubiganirizaho nyina. Ati: “Ni ikiganiro cyangoye kuko mama ntiyumvaga impamvu nkwiriye kumenya byinshi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Yumvaga ko ndi kwiha gushaka kumenya ibintu bigenewe abakuru ko ubwo ntangiye kunanirana.”

Ibi byamubayeho biba no ku bandi bakobwa bashaka kumenya byinshi ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, kuko sosiyete nyarwanda ibifata nk’ikintu kigayitse kitanakwiriye. N’ababyeyi bakagirira impungenge umukobwa ushaka gusobanukirwa iyi ngingo. Nyamara ariko ntibikwiriye kuko iyo umukobwa amenye aya makuru bimufasha gufata imyanzuro irebana n’ubuzima bwe. Nubwo batashyigikiye ikifuzo ke yagiyeyo anataha anyuzwe. Abivuga atya: “Numvise nduhutse kuko nabanje kugira isoni zo kubaza, uwanyakiriye yarampumurije ndetse ntiyigeze antekereza ukundi. Yansubije ibibazo byose nibazaga ku buryo nyuma yaho nanagiye mperekeza abandi na bo kubaza kugira ngo mbatinyure.”Ibi byamuhaye imbaraga zo gusaba umuhungu wamuhatiraga gukundana na we kubihagarika.

Pics23.jpg

Jeanne d’Arc asoza abwira abandi bakobwa ko kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere ari ingenzi. Ati: “Ni ingenzi ko menya uko umubiri wange ukora, uhinduka kandi ibyo ntibituma mba umukobwa mubi. Ahubwo kwimenya bituma nigirira ikizere.” Jeanne d’Arc yabashije kurenga iyi mbogamizi y’imyumvire idakwiriye iri muri sosiyete. Abandi bakobwa bamufatiraho urugero bakumva ko ari uburenganzira bwabo kwimenya.

Share your feedback