IGITEKEREZO NAGIZE

Yandistwe na Umukunzi Anny Sabine

Ese ujya wicara ukumva ufite nk’utuntu uri gutekereza wibaza uti ese aka kantu nkagerageje byagenda gute? Ese kabyara aka? Mbese ugahorana amatsiko? Ariko se buriya uzi ko ushobora gutangira ugerageza ka kantu watekereje kakaza kukuviramo ikintu kinini ukunda kandi wishimira gukora? Byaba akarusho kikakubyarira n’inyungu.

Nancy afite imyaka 23, yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri kaminuza. Ubwo twari muri gahunda ya Guma mu rugo yatewe n’icyorezo cya Koronavirusi, iwabo wa Nancy bakeneye ama vase (soma amavaze) birumvikana ko ntaho bari kubona bayagura. Aha rero ni ho Nancy yakuye igitekerezo cyo kuyakora. Mu kiganiro na Ni Nyampinga yaratubwiye ati: “urumva nyuma yo kubona bayakeneye nibwiye ko nshobora kuyakora. Nifashishije urubuga rwa YouTube, ndeba uko akorwa; maze mu minsi itanu ndabigerageza mbona birakunze.”

Vase_girl.jpg

Nancy avuga ko agerageza bwa mbere bitakunze, ariko kubera ko ababyeyi be bamwerekaga ko bamushyigikiye byatumye akomeza kugerageza kugeza bikunze. Ati: “Nifashishije isima, umucanga n’imyenda ishaje. Urumva no kugira ngo iwacu bangurire ibyo bikoresho ni uko babonaga ko nshoboye ariko nanone bagenda bangira inama y’icyo nakongera, icyo ngabanya, gutyo gutyo.”

Ababyeyi ba Nancy byarabashimishije cyane bitewe n’uburyo umukobwa wabo yakesheje urugo rwabo kubera imitako itandukanye igizwe n’indabo ziteguwe mu rugo iwabo. Usibye kuba Nancy yarakoze amavaze y’iwabo, akora n’ayo kugurisha ndetse ubu yatangiye gukuramo amafaranga. Ubu abasha no kuzigamira ahazaza he cyane ko gukora amavaze ari ibintu ateganya kuzakomeza gukora nk’akazi ke kuko ngo abikunda cyane.

Vase_girl3.jpg

Nancy asoza agira inama abandi ba Ni Nyampinga yo guharanira kugira amatsiko yo gushyira mu bikorwa ibitekerezo baba bagize, ati: “buriya buri muntu wese agira akantu aba yibaza uko byagenda akagerageje. Rero niba ufite ako kantu wibaza kagerageze kandi nubona bwa mbere bidakunze wicika intege komeza ugerageze wifashishe imbuga nkoranyambaga, niba ubasha kuzibona cyangwa se ugishe inama abandi bantu baba babikora.” Nancy kandi akomeza avuga ko atari ngombwa gutangirira ku bintu binini, ati: “tangirira hasi uko ubushobozi buzaboneka uzagenda ukora ibirenze.”

Share your feedback