MBIKORA MBIKUNZE

BYANDITSWE NA CLARISSE GUSENGA

Nta kazi kagenewe umuhungu cyangwa umukobwa gusa n'ubwo sosiyete itekereza ko buri wese afite akazi kamugenewe, ahubwo iyo ukunda ikintu, ugakora cyane kandi ugatinyuka, ugera kure. Clementine w’imyaka 21 ibi yarabisobanukiwe maze ahitamo kwiga ibyo gukora imiyoboro y'amazi mu mashuri yisumbuye none ubu ni ko kazi akora. Ni Nyampinga twaramusuye mu Karere ka Gicumbi aho yari arimo gusana ikigega cy’amazi. Yatubwiye uburyo akazi akora kahinduye imitekerereze ye y’ukuntu yibonaga, uburyo byazamuye ikizere yari yifitiye ndetse yasobanukiwe birushijeho ko abakobwa bashoboye kandi nta ho batagera.

Clementine yatangiye atubwira uko yinjiye muri uyu mwuga n’icyamuteye kuwukora, ko yakuze abona se akora aka kazi. Hari igihe rero yabaga adahari kandi yasize ibikoresho, hagira itiyo ipfumuka hakabura uyikora, Clementine akumva yakabaye abizi akayikora adategereje se. Ati : “Ni cyo cyatumye mpitamo kwiga gukora amazi”. Clementine yakomeje avuga ko yatangiye kujya akurikira se mu kazi ngo arebe uko abikora. Se yaramukundiye ntiyamusubiza inyuma kuko we yumvaga ko yaba umukobwa cyangwa umuhungu yabishobora. Yaramwigishije agenda agira ubumenyi bw’ibanze hanyuma Clementine aza guhitamo gukomeza kubyiga mu mashuri yisumbuye.

Pics21.jpg

Clementine tumubajije imbogamizi yahuye na zo muri uyu mwuga yatubwiye ko abantu batumvaga ukuntu umukobwa yakwambara isarubeti ngo akore amazi, bamwe bumvaga ko kurira ari iby ‘abagabo gusa. Yagize ati : “Ndibuka bwa mbere abantu banyitaga cyabahungu cyangwa ngo ndi indaya y’abandi bagabo dukora akazi kamwe. Bamwe banshiye intege ngo mbireke ariko sinabumva kuko nari nzi icyo nshaka.”

Twamubajije impamvu abantu bamwe na bamwe bagifite imyumvire yo kumva ko hari imirimo umukobwa adashoboye maze asubiza agira ati : “Kera hari imirimo abakobwa batari bemerewe kwiga cyangwa gukora. Bavugaga ko nta mukobwa wurira inzu yubaka cyangwa ngo akore imirimo ivunanye. Gusa nge mbona iyi myumvire ishaje kandi ikwiye guhinduka.” Akenshi usanga umukobwa ukora akazi abantu bita ak'abahungu afatwa uko atari ndetse agahimbirwa amazina. Ibi si byo kuko dufite ingero nyinshi z’abakobwa bakora imirimo nk’iyi kandi bageze kure biteza imbere.

Clementine yakomeje avuga ko atigeze acika intege ahubwo yakoze cyane maze yereka abantu ko ashoboye kandi akunda ibyo akora maze nyuma batangira kumushyigikira. Kuri ubu abandi bakobwa bamufatiraho urugero kandi bifuza kuzaba nka we. Akomeza avuga ko akazi ako ari ko kose umukobwa yagakora kandi agatera imbere. Kuri ubu gukora amazi biramutunze, byaramutinyuye, bimuha ikizere cyo kumva ko ashoboye kandi n’abandi barabimwubahira.

Pics18.jpg

Clementine avuga ko akazi akora kashimangiye imyumvire yari afite ku bakobwa ati : “Byanyemeje ko abakobwa dushoboye kandi ko icyo twashaka twakigeraho mu gihe twihaye iyo ntego.”

Clementine yashoje atanga ubutumwa ku bacyumva ko hari imirimo umukobwa adashoboye. Yavuze ko bakwiye guhindura imyumvire kuko turi mu kinyejana k'iterambere. Ati : “Abantu bakwiriye gushyigikira abakobwa mu mwuga bifuza, bakabatera imbaraga aho kubaca intege ; kuko akazi ni akazi.”

Share your feedback