IGISUBIZO MURI NJYE

Byanditswe na Pascaline Icyizere

“Bagenzi bange bajyaga banserereza ngo ndananutse, ngo meze nk’umuntu utarya! Bwa mbere babimbwira, byarambabaje cyane.” Uyu ni Denyse wababazwaga no kuba bagenzi be bataramwakiraga uko ari, ariko aho amenyeye ko abantu badateye kimwe, bituma yirengagiza iby’abamusererezaga.

Undi witwa Joyeuse na we ati: “Nge bakundaga kumbwira ko nambara ijipo ndende cyane.” Ngo abamusekaga bamuzizaga ko atambara ijipo zireshya nk’izabo, gusa ngo yaje kubona ko abantu bose badakunda ibintu bimwe. “Numvaga kwambara ijipo ndende ari byo nkunze kandi bimbereye”. Avuga ko iyo wigiriye ikizere, ukishimira uko uri, abaguserereza bagera aho bakubaha amahitamo yawe.

NN Web frinds for life4.jpg

Joyeuse na Denyse bombi bafite imyaka 15, batubwiye ko kugira ngo gusekwa bishingiye ku mahitamo yawe bishire, bigomba guhera kuri wowe. Gusa na bo bwa mbere ngo ntibyari byoroshye. Denyse ati: “Bwa mbere banseka ko nanutse cyane, narigungaga.” Ngo yaje gufata umwanya wo kwitekerezaho maze abona ko n’ubwo ananutse, nta cyo bimubuza gukora, kandi nta n’undi bitera ikibazo maze yumva ko nta cyo bitwaye, dore ko ngo we ari byo yikundira!

Joyeuse aramwunganira ati: “Hari n’igihe uba ushaka gukuza impano wifitemo, ariko bakaguca intege.” Ngo yararirimbaga maze bagenzi be bakamubwira ko bitamubereye, ariko kubera urukundo yari abifitiye, akabihorera agakomeza.”

NN Web frinds for life3 (2).jpg

Mu gusoza Joyeuse na Denyse bavuga ko udakwiye guha umwanya abaguca intege. Joyeuse ati: “Ntukite ku gushimisha abandi. Iga kumenya ibigushimishije kuko bigufasha gukora ibikunyuze.” Ibi ngo iyo ubibashije, bagenzi bawe bagera aho bakabikubahira.”

Share your feedback