IK’INGENZI N’UKWIGA

Umushinga wandihiraga warahagaze numva isi indangiriyeho,…

Nitwa Vestine mfite imyaka 23 mfite papa gusa kandi ushaje. Ngeze mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, umushinga wandihiriraga warahagaze. Numva isi indangiriyeho ariko nigira inama yo kujya nshaka amafaranga mu biruhuko kugira ngo mbashe kwirihira. Gukora ibintu byinshi bitandukanye no gushyigikirwa byatumye niga ndarangiza.

Umushinga uhagarara nari nariharitse ibishyimbo, ndabigurisha ncuruza imbuto z’amacungwa mu kiruhuko. Byatumye niyishyurira mu wa kane igihembwe cya mbere. Kuko nari nzi ko ibindi ibiruhuko bizaba bigufi ntazajya mbona umwanya wo gukomeza gucuruza ngo mbone amafaranga, nasabye ubuyobozi bw’ikigo ko najya nishyura buhoro buhoro, barabinyemerera.

NN_WEBSITE_CONTENT_094.jpg

Nakomeje kwiga, nyuma mbona inshuti izi gufuma amashuka musaba kubinyigisha, arabyemera akajya anyigisha nyuma y’amasomo. Maze kubimenya, natangiye gufumira abantu amashuka bakampemba, nkabifatanya no gucuruza amacungwa. Byatumye mbasha kwiyishyurira umwaka wa Kane.

Ngeze mu wa Gatanu, nagize amahirwe umuyobozi wari ushinzwe imyitwarire ambonera akazi ko gukubura mu kindi kigo, nabikoraga nyuma y’amasomo mbasha kwiyishyurira uwa Gatanu. Gusa gukora aka kazi byatumaga mbura umwanya wo gusubiramo amasomo, bituma amanota agabanuka. Umugore wari ushinzwe imyigire ku ishuri abibonye anjyana ku kindi kigo biga babamo ngo mbashe kwiga neza, anyishyurira mu Gatandatu. Ni uku narangije amashuri yisumbuye, kandi mfite intego yo kuzakomeza na kaminuza.

Nshimira abantu bamfashije harimo umugore wandihiriye, umuyobozi wamboneye akazi, n’inshuti yanyigishije gufuma ntibagiwe na papa wanteraga imbaraga, iyo nacikaga intege. Mboneyeho kubwira ba Ni Nyampinga nti: “niba ushaka kwiga uzabishobora. Iyizere kandi witinyuke, wirinde abakwereka inzira mbi washakamo amafaranga. Uzasabe ubufasha ku bantu wizeye banakugire inama, kandi wige ushyizeho umwete kugirango ugere aho ushaka kugera.”

Share your feedback