GIGI YASUYE ITSINDA

Byanditswe na Clarisse Gusenga

Turacyahanganye n’icyorezo cya Koranavirusi dore ko kiri kugenda kirushaho kugira ubukana muri iyi minsi. Hari uburyo rero tugomba gukurikiza kugira ngo dukomeze guhangana n’iki cyorezo. Bumwe muri ubwo buryo rero harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kenshi gashoboka.

Abanyamakuru ba Ni Nyampinga ndetse na Betty ukina yitwa Gigi muri Ni Nyampinga Sakwe twasuye itsinda Urumuri ryo ku ishuri ryisumbuye rya Kiruri ryo mu Karere ka Rulindo maze tuganira ku kamaro ko gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune kandi kenshi dore ko ngo bo babikora nk’umuco.

gigi_in_the_club3.jpg

Itsinda Urumuri rikora ibikorwa bitandukanye birimo n’ubuhinzi. Ibi byose iyo babirangije bihutira gukaraba intoki kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo cya Koronavirusi batibagiwe n’izindi ndwara ziterwa n‘umwanda ziba ku ntoki. Umwe mu bagize iri tsinda yagize ati “Nkaraba inshuro zirenga eshanu ku munsi, ntabwo mbikora kugira ngo nirinde Koronavirusi gusa ahubwo mba nirinda n’izindi ndwara zirimo impiswi, inzoka zo mu nda, tifoyide, n’izindi.

Gigi wo muri Ni Nyampinga Sakwe na we yibukije iri tsinda ko badakwiye gutezuka kuri gahunda yo gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune kandi kenshi. Yagize ati “ nukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune kenshi uzaba ugize uruhare mu guhangana na Koronavirusi ariko kandi utibagiwe n’izindi ndwara zirimo tifoyide, impiswi, Kolera, ndetse n’izindi. Ugomba gukaraba intoki byibuze igihe kingana n’amasegonda mirongo ine kugera kuri mirongo itandatu kugira ngo ube ukeye neza.”

gigi_in_the_club2.jpg

Dusoza, abagize iri tsinda bashishikarije urundi rubyiruko kutajenjeka kuko bisaba imbaraga zacu twese kugira ngo duhashye iki cyorezo bityo tubashe gusubira mu buzima busanzwe nk’uko byahoze mbere.

Share your feedback