ISANO N'UBUYOBOZI

Twatashye twibaza niba tuzabasha...

Anita na Jackson baravukana, bakaba bombi ari abayobozi b’abandi banyeshuri mu Rwunge rw’amashuri rwa Giporoso, ishuri riherereye i Rwamagana. Ngo ntibashyigikirana mu buyobozi bwo ku ishuri gusa ahubwo n’iyo bari iwabo, bafatanya imirimo ndetse no gusubiramo amasomo, ndetse bakagira n’umwanya wo kuganira bityo bakungurana ibitekerezo. Ibi ngo bituma bafashanya kuba abayobozi beza. Ni nyampinga twarabasuye batubwira uko kuba bafatanya muri byose bibafasha mu buyobozi bwabo.

IMG-Siblings_and_leader_2.jpg

Anita afite imyaka 18. Yiga mu mwaka wa gatanu, na ho Jackson afite 19, yiga mu mwaka wa gatandatu. Tubasura twasanze bari imbere y’abanyeshuri, umwe akavuga, undi akazamura umutwe nk’ikimenyetso cyo gushyigikira mugenzi we. Bemeza ko ubuvandimwe bwabo no gufatanya mu byo bakora byatumye baba abayobozi beza. Anita yatubwiye uko byatangiye: “Abanyeshuri badutanzeho abakandida, mbaza Jackson niba abona tuzabishobora ambwira ko nta kabuza tuzabishobora.” Ngo bahise basabwa gutegura kuvuga icyo bazageza ku bandi mu gihe baba batowe.

Jackson na we ati: “Twatashye twibaza niba tuzabasha guhagarara imbere tukavuga, kuko tugira isoni, ariko dufata ikemezo ko tuziyamamaza kandi tugatsinda.” Ngo ubusanzwe ntibafatanyaga imirimo yo mu rugo ariko uwo munsi biyemeje kuyifatanya kugira ngo babone umwanya wo kwitegura. Umunsi wo kwiyamamaza ugeze bagiye inama yo guhagararana imbere kugira ngo umwe atagira isoni bityo abashe kuvuga adategwa. Babigenje batyo ndetse baratorwa. Jackson yabaye umuyobozi w’abahungu, na ho Anita yungiriza umuyobozi w’abakobwa.

IMG-Siblings_and_leaders_4.jpg

Bamaze gutorwa ngo bumvise ko bagomba gukosora ibyo badakora neza kugira ngo bazabere n’abandi urugero rwiza. Jackson ngo ntiyatsindaga neza kuko yagiraga amanota hagati ya 40 na 45 na ho mushiki we agakunda gukererwa kubera imirimo myinshi yo mu rugo. Buri wese yatangiye gufasha mugenzi we. Ngo baraganiraga ubundi bagafatanya imirimo yo mu rugo no gusubiramo amasomo. Anita ntiyongeye gukererwa, na ho Jackson we ubu asigaye atsindira ku manota ari hejuru ya 60, kubera ubufasha Anita amuha mu gusubiramo amasomo.

Ngo n’ubwo kuba abavandimwe bibafasha gushyigikirana mu buyobozi bwabo, ngo hari ubwo baje kubibona nk’imbogamizi. Jackson abyibutse byabanje kumusetsa ati: “Hari umunsi nahanaguye inkweto zo kujyana kwiga azikandagira atabishaka ndamurakarira. Tugeze ku ishuri nsanga hari inama tugomba kujyamo.” Ngo kumvikana byarabagoye basanga bagomba kubikemura kugira ngo bitabangamira inshingano zabo. Jackson akomeza agira ati: “Twarabanje turiherera ansaba imbabazi nange ndazimusaba nuko tugaruka mu nama bigenda neza.” Ngo kuva ubwo bize kujya bakemura ikibazo cyo mu rugo mbere ubundi bakabona kwita ku nshingano zabo nk’abayobozi.

IMG-Siblings_and_leaders.jpg

Mu gusoza, Anita yagize ati: “Abafite abavandimwe, inshuti, ndetse n’abo bigana bakwiriye kugirirana ikizere, buri wese akumva ko mugenzi we ashoboye.” Jackson na we yungamo ati: “Ikindi kandi nibashyigikirane kuko iyo Anitha atamfasha cyangwa nange ngo mufashe ntitwari kuba abayobozi beza bafite ikinyabupfura, bakorana umwete kandi batsinda; ariko kuko twashyigikiranye twabigezeho.”

Share your feedback