Uburyo butandukanye bwagufasha kwirinda koronavirusi.

Indwara ya koronavirusi yandura ku buryo bwihuse‭, ‬cyane cyane aho abantu bateraniye ari benshi binyuze mu matembabuzi aturuka mu‭ ‬guhumeka‭, ‬gukorora‭, ‬kwitsamura cyangwa guhana ibiganza n’uwayanduye‭.‬

Gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukoro yagenewe gusukura intoki‭.‬

Kwirinda gukororera cyangwa kwitsamurira iruhande rw’abandi bantu kandi ukibuka gukoresha agatambaro‭.‬

Kwirinda kwikora ku munwa‭, ‬ku mazuru no ku maso mu gihe cyose utakarabye intoki n’amazi meza n’isabune‭.‬

Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana‭.‬

Kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane‭, ‬inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi‭, ‬ukibuka no gukoresha agapfukamunwa‭.‬

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi‭.‬

Kugabanya ingendo‭ ‬zitari ngombwa‭.‬

Kwihutira guhamagara inomero itishyurwa 114‭ ‬igihe ufite ibi bimenyetso‭: ‬ibicurane‭, ‬umuriromwinshi‭, ‬umunaniro ukabije‭, ‬inkorora‭ ‬ijyana no kubabara mu muhogo‭, kudahumeka neza‭.‬

Share your feedback