UBUMENYI MU DUSHYA

Byanditswe na Icyizere Pascaline

Gukorera hamwe nk’itsinda birushaho kuba byiza iyo abantu babikoreye hamwe, kandi bafite intego imwe. Iyo bishyize hamwe nk’itsinda, buri wese aba afite umwihariko n’agashya, maze bikaba agahebuzo. Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Umwamikazi w’i Lourdes (‘Soma Rurude’) bemeza ko iyo badashyira hamwe, "club" yabo y’imideri iba itageze ku rwego igezeho ubu.

NN_web_Fashion_with_passion_pic.jpg

Bamwe muri bo bazi gutambuka neza berekana imideri, abandi bazi kurema udushya mu mideri, na ho abandi bazi kudoda bifashishije urudodo n’urushinge. Ngo gushyira hamwe bibafasha kungurana ubumenyi hagati yabo, kandi ibi bizabafasha mu gihe kizaza, dore ko hari n’abafite inzozi zo kuzakora ibijyanye n’imideri nk’umwuga.

NN_web_Fashion_with_passion_pic2.jpg

Share your feedback