NDABANDIKIYE BARUMUNA BANGE

Byanditswe na Clarisse Gusenga

Marie Paul kuri ubu ufite imyaka 24, yafashe urukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura nk’abandi bakobwa bose. Afata uru rukingo, icyo gihe hari ibihuha byinshi byaruvugwagaho ariko kuko yari afite nyirakuru wishwe na kanseri y’inkondo y’umura, we ntibyamuciye intege, ahubwo yagize ishyaka ryo kwirinda iyo ndwara. Gusa nubwo yari yarufashe, yibazaga niba koko ibyo bavuga ari ukuri, ariko nyuma aza gusanga atari byo. Ese ibyo bihuha yumvaga ni ibihe kandi yaje kuvumbura ate ko atari ukuri? Ibi byose bikubiye muri iyi baruwa yandikiye ba Ni Nyampinga.

Muraho Ba Ni Nyampinga bagenzi bange?

Nshimishijwe cyane no kubandikira iyi baruwa ngo mbagezeho amakuru yizewe ajyanye n’urukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura. Ndizera ko inkuru yange yabamara impungenge ndetse ikabatera imbaraga zo kwikingiza inkingo ebyiri za virusi y'iyi kanseri.

Nyogokuru yishwe na kanseri y’inkondo y’umura. Ibi nabibwiwe na mama nkiri muto. Kuva icyo gihe natangiye kwibaza kuri iyi kanseri, nkibaza uko yandura, ikiyitera ndetse n’uko umuntu yayirinda. Ngeze mu mashuri yisumbuye, ku ishuri haje abaganga maze batubwira ko baje kudukingira kanseri y’inkondo y’umura. Numvise nishimye kuko numvaga bagiye kuyiturinda kandi ko ntazapfa nk’uko nyogokuru yapfuye. Negereye umuganga wari ugiye kudukingira mubaza uko urwo rukingo ruzamfasha, ansobanurira ko ruzandinda kanseri y’inkondo y’umura, kandi ko ari indwara yica.

NN_WEBSITE_CONTENT_092.jpg

Bamaze kudukingira urukingo rwa mbere, ku munsi wakurikiyeho, abana twiganaga batangiye gukwirakwiza amakuru bari bakuye aho batuye, bavuga ko urukingo twatewe ari urwo kugabanya urubyaro muri Afurika akaba ari yo mpamvu umuntu wese uruhawe atabasha gusama cyangwa ngo abyare. Ibi kandi n’iwacu byaravugwaga kuko umuntu wese nabwiraga ko baruduteye yambwiraga ko ntazabyara. Nagize ubwoba nibaza niba ari byo koko ariko kuko nari nzi ko nyogokuru ari yo yamwishe kandi na mama akambwira ko nta kibazo uru rukingo rutera nubwo nta makuru menshi yari afite, byanteye kubona ko mama anshyigikiye maze sinaha agaciro ibyo bavugaga bituma ndangiza inkingo zose.

Nagerageje kuganiriza inshuti zange mbabwira uko iyi kanseri ari mbi ko yishe na nyogukuru, bamwe baranyumva bemera kurangiza inkingo abandi ntibanyumva.

Kera kabaye ngize imyaka 22 narasamye, sinagira ikibazo mu gutwita, sinanarwaragurika. Igihe cyo kubyara kigeze, nabyaye neza. Ubu mfite umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri kandi nta kibazo na kimwe ndagira kuva namubyara. Ikindi kandi mfite inshuti nyinshi twakuranye ndetse twafatiye urukingo rimwe, ubu bamwe muri bo barashatse kandi barabyaye. Bose bafite ubuzima bwiza, kandi nta n’umwe wigeze agira ingaruka bitewe n’urukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura.

Ba Ni Nyampinga mwese musoma ubu butumwa nasoza mbabwira ko nagize amahirwe yo kumenya ko uru rukingo rwageze mu bihugu bitandukanye ku isi kandi nta kibazo na kimwe rutera, ahubwo rurakurinda. Iyo urufashe ugumana ubushobozi bwo kubyara nta kibazo. Birashoboka ko utabyara ariko ibi ntabwo biba bitewe n’uru rukingo ahubwo haba hari ibindi bibazo ufite mu mubiri. Nimutinyuke, nimurufate kandi mubwire inshuti zanyu aya makuru nk’uko nyababwiye maze murinde ubuzima bwanyu kuzandura kanseri y’inkondo y’umura

Yari Marie Paul ubifuriza kugira ubuzima buzira kanseri y’inkondo y’umura

Share your feedback