UMUNEZERO KU ISHURI

Bibafasha kunezerwa

IMG-school_is_fun_1.jpg

Ese wari uzi ko uretse amasomo ukura ku ishuri, ushobora no kuryoherwa n’ibihe byiza by’imyidagaduro wahagirira na bagenzi bawe? Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa kora mu karere ka nyabihu ndetse no mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kazo mu Karere ka Rutsiro, bemeza ko kwidagadura ku ishuri bituma bakunda ishuri kurushaho. Bemeza ko mu mikino bakina, barushaho kumenyana bityo bakarushaho kuba inshuti, kandi ngo bifashisha amasomo biga mu mikino yabo, bakarushaho kumenya byinshi kandi babyishimiye.

WE_ARE_NN_001.jpg

DORE UBURYO MWABONA INDI MIKINO YO GUKINIRA KU ISHURI:

  • Urugero: Mushobora gukina ubute. Mukore itsinda maze mutore umwe muri mwe cyangwa babiri birukanse abandi basigaye. Iyo ukwirukankana agukozeho, icyo gihe uhita umusimbura akaba ari wowe wirukankana abandi.
  • Uwo mukino ni uwo twe twari tubahaye nk’urugero, ariko twizera ko namwe muzi indi mikino myinshi. Ngaho nimuganire, mwishakemo umuntu uzi umukino, awubigishe, maze mukine mwishime.

Share your feedback