MURI "CLUB" YACU

Hanyuma se mwebwe, mufite itsinda (“club” mu yand magambo)?

0

Burya iyo abakobwa na basaza babo bakoze itsinda cyangwa “club”, ni bo bahitamo ibyo bazajya bakora, kandi ntibibagirwe kuganira no kwishimisha. Urugero, mu karere ka Musanze hari “club”, abayigize iyo bahuye bakora imyitozo ngororamubiri. Na ho muri “Musanze Shaulin Temple” bo, bahisemo gukina umukino wa Kung Fu. Hanyuma se mwebwe, mufite itsinda (“club” mu yand magambo)? Mukora iki se iyo mwahuye? None se iyo murimo gukora cyangwa murangije, mwungurana ibitekerezo mukanishimisha?

Share your feedback