INAMA ZAGUFASHA GUTAKA AHO UTUYE

Bifashishije impapuro zikasemo inyuguti, maze bataka urukuta.

  1. Hitamo ishusho ushaka, hanyuma uyishushanye ku rupapuro cyangwa se ukoreshe icyuma gisohora impapuro muri mudasobwa (printer) maze uyisohoremo. Ikwiriye kuba ifite ingano wifuza ko izaba ifite ku rukuta rwawe.
Issue_18_Beautifywhereyoulive_2.jpg
  • 2. Fatanya ishusho yawe n’urupapuro kandi ubikorere hasi cyangwa ku meza, ahantu bidahungabana.
  • 3. Kata neza ishusho yawe muri rwa rupapuro witonze, kugira ngo utayangiza (witonde cyane kugira ngo utikomeretsa)!
  • 4. Kuramo igice k’imbere mu ishusho yawe. Ubu noneho ufite ishusho ushobora gukoresha.
  • 5. Shyira iyo shusho ku gikuta wifuza gushushanyaho, maze ugifatishe ubufashi ubujeni cyangwa papiyekora (papier collant). Ibi ushobora kubikorera ku gikuta nk’uko twabigenje, ariko kandi ushobora no kubikorera ku ntebe cyangwa ku meza. Ushobora no gutekereza ikindi kintu ushaka!
  • 6. Koresha iponji(éponge) mu gusiga irangi ry’ibara ushaka mu myanya ya ya shusho. Witonde utaza guhita ushyiraho irangi ryinshi. Bibaye byiza wabanza ugasiga inshuro imwe, ukongera, bityo bityo, kugira ngo wirinde ko irangi ryaba ryinshi rigashoka, maze rikakwanduriza igishushanyo.
  • 7. Umaze gusiga neza igishushanyo cyawe, kuraho ya shusho y’igipapuro, urahita ubona igishushanyo wifuzaga ku rukuta rwawe.

Share your feedback