Ni Nyampinga Sakwe 6

Amatsiko n'impinduka zidasanzwe. Tega amatwi wumve Ni Nyampinga Sakwe igice cya 6

Agace ka 14

Itsinda rya Ni Nyampinga Sakwe ryagiye I Kigali, ariko ntabwo Fiston bajyanye! Buriya se yabitewe n'iki? Tesi yagiye mu kirori, gusa asanze Jay arimo kubyinana n’undi mukobwa, ubu se barabasha kumvikana? Wowe ubaye uri Tesi wabigenza ute? Kanda hano wiyumvire uko byagenze

Agace ka 13

Duherukana Sine yiteguye gukora ikizamini kimwemerera gukomereza mu wa Gatatu. Ntucikwe ngo umenye niba yaratsinze cyangwa yaratsinzwe. Naho itsinda Sakwe ryo riracyari mu myiteguro yo guherekeza Gigi I Kigali kuririmbana na Riderman. Valentine agiye gusaba uruhushya rwo kugenda, ubu se ababyeyi be baramwemerera? Tesi na we yahuriranye n’ikirori ariko kukijyamo biracyamukomereye. Ubuse we na Jay bazumvikana ku bijyanye no kutajyayo? Kanda hano maze wiyumvire.

Agace ka 12

Sine agiye ku ishuri gukora ikizamini kimwemerera gukomeza amashuri ye, ubuse araza gutsinda? Kazungu we amereye nabi Fiston kubera gukundana na Valentine. Ese Bazakomeza urukundo rwabo? Itsinda Sakwe ryo rirapanga guherekeza Gigi kuririmbana na Riderman. Ntucikwe n’igice cya 12 ngo wiyumvire uko baririmba. Kanda hano wiyumvire.

Agace ka 11

Gigi agiye gusaba Pazzo ko yamufasha kurecordinga indirimbo ye! Naho Fiston arimo kwigisha Valentine gutwara igare, ariko nako bumva babwira ababyeyi ko bakundana.

Agace ka 10

Ubushize Jay yabonye Tesi yashyizeho ifoto ye na Pazo. Noneho yafashe umwanzuro wo kujya i Kabuto. Ese aho bizaba amahoro? Ntucikwe, kanda hano maze wiyumvire.

Agace ka 09

Nyuma y'uko Valentine na Fiston basanze bahuje uko biyumvaga, Ntucikwe n'igice gikurikiraho ngo wiyumvire ukuntu Valentine yasanze atari azi byinshi ku buzima bw'imyororokere. Ese urakeka abibwiwe n'iki? amakuru ayakuye hehe? Ntuzacikwe!

width="320" height="240"

Agace ka 08

Birashyushye! Fiston arimo arashaka gutegurira Valentine ibirori by'isabukuru. Araza gutumira inshuti ze ngo bategure uko bazamutungura. Ese uyu mugambi uraza gushyirwa mu ngiro cyangwa Valentine araza kubafata cyane cyane ko akenshi baba bari kumwe? Ntucikwe n'igice cya munani cya Ni Nyampinga Sakwe kanda hano maze wiyumvire uko byagenze.

Agace ka 07

Tesi agiye gufasha Valentine uko azabwira Fiston ko amwiyumvamo. Ese aramugira iyihe nama? Burya Sine nawe afite impano kandi ashoboye cyane. Urakeka ari iyihe? Kanda hano maze wiyumvire byose!

Agace ka 06

Valentine ariyumvamo Fiston, gusa aratinya kubimubwira kubera ko akeka ko yaba afite undi. Ese wowe wamugira iyihe nama? Ejo saa munani zuzuye z'amanywa tuzumva niba azashobora byibura kugira uwo abibwira. Niba warcistwe kanda hano wiyumvire.

Agace ka 05

Ubufatanye hagati y'abagize itsinda rya Ni Nyampinga Sakwe burakomeje aho Valentine na Anick barimo gufasha Gigi gukosora amagambo y'indirimbo ye. Gusa birangiye Gigi na Anick basabye Valentine kwereka Fiston amarangamutima amufitiye. Ntucikwe na agace ka 5 ka Ninyampinga sakwe wiyumvire uko Valentine azabigenza.

Agace ka 04

Tesi yajyanye na Bella ku kigo nderabuzima, aho bagiye gushaka amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere, nuko Bella asanga umuganga aziranye na mama we. Hagati aho Tesi byamucanze, ahisemo guhamagara Valentine ngo amubwire ibyamubayeho. Ese Valentine hari icyo ari bubashe kumufasha? Ntucikwe n'agace ka 4 ka series 6 ya Ni Nyampinga sakwe kanda hano maze wiyumvire.

Agace ka 3

Valentine Yabonye Fiston ahagararanye n'undi mukobwa. Ese urakeka ko arabyitwaramo ate? Gigi na we ari kurwana no kubona ibyo azashyira mu ndirimbo azakorana na Riderman. Ubu se azabibona? Ntucikwe kanda hano ubundi wiyumvire.

Agace ka 2

Ibibazo biracyakomeje. Jay arashaka gusoma Tesi ariko Tesi ntabishaka, none byateje amakimbirane hagati yabo. Hagati aho, inshuti za Tesi’s zikomeje kumubwira ko agomba kugumana na Jay, ntiyite ku byo ababyeyi bamubwira. Ese Tesi arahitamo iki?

Agace ka 1

Igice cya 5 cyarangiye Fiston avuga ko agiye kuva mu itsinda Sakwe. Gusa ibi bihangayikishije Valentine. Ese wowe urakeka ari iyihe mpamvu Valentine adashaka ko Fiston agenda? Ntucikwe no kumenya ukuri kanda hano maze wiyumvire.

Share your feedback