Ni Nyampinga Sakwe 5

Inshuti zo muri Kabuto ziri gukura ariko zihura n'imbogamizi zitandukanye. Tega amatwi Ni Nyampinga Sakwe 5.

Agace ka 15

Valentine agiye guhura n'inshuti ye ya kera! Fora ni nde? Gigi nawe ahuye n'umuhanzi akunda ndetse anamuha umwirondoro we. Uwo muhanzi ni nde? Hagati aho Fiston agiye kuva mu itsinda Sakwe. Ni iki kizabaho nyuma?

Agace ka 14

Igihe cyo gutanga bulletin kirageze. Ubu se Kevin yaba yaratsinze? Abagize itsinda Sakwe se bo batsinze bose? Hagati aho Anik yamenye ko n'ubwo akunda imideri bitamubuza kwiga n'ibindi ashoboye. Ubwo se aziga iki?

Agace ka 13

Ubuzima burakomeje muri Kabuto aho Gigi yemereye Fiston kumukorera igare ku buntu, gusa bombi barimo kwibaza niba Kalisiti azongera kubatiza igikoresho ke. Ubwo Kalisiti azabyemera? Nyina wa Pazo yaje kureba Directrice ngo baganire ku myitwarire ya Pazzo ku ishuri. Ubu ni iki kiri bukurikireho? Hagati aho Anik yiteguye gukora imashine ya Mwarimu James, Ubwo se yabyigiye hehe?

Agace ka 12

Gaju afite isoni kandi abangamiwe n'ukuntu Valentine arimo kuvuga cyane ibijyanye n'imihango. Valentine arimo kugerageza kumwumvisha ko ari ibisanzwe kubona imihango, ubu se aragera aho abyumve?

Agace ka 11

Valentine: "Ayiwe Ayiwe, Fiston. Yebabawee ubu se ndabwira ngo iki papa!" Ese urakeka Valentine yaravuze gutya yabaye iki?

Agace ka 10

Imbogamizi zirimo kurushaho gukomera. Gasaro yarwaye, Sine na Fiston barimo gukora cyane ngo babone amafaranga. Gigi we yemeye gufasha Fiston. Hagati aho ariko Gigi yamennye igikoresho cya Kalisti. Ubwo bizagenda bite?

Agace ka 09

Valentine byamucanze none arashaka gusezera ku buyobozi kubera ko Pazo yanze kureka gucururiza amandazi ku ishuri. Hagati aho Directrice yumvise umuhumuro w'amandazi mu ishuri. Pazo arabigenza ate? Ubu se azahitamo kugabanya iminsi yajyaga ku ishuri hanyuma acuruze?

Agace ka 08

Ibibazo biracyakomeje, nyuma y'uko Valentine abaye umuyobozi w'abanyeshuri, arimo guhagayikishwa n'ukuntu yaba umuyobozi mwiza ariko kandi agakomezanya n'inshuti ze. Valentine kandi arimo gusaba se amafaranga yo kujya i Kigali ariko se ntashaka ko ajyayo, azabigenza ate?

Agace ka 07

Anik aracyababaye kuko atatsindiye umwanya wo kuyobora abandi banyeshuri mu gihe Valentine we atarasobanukirwa neza uko azajya ayobora inshuri ze, atekerezako bikomeye. Ese azagera aho yigirire icyizere nkuko Fiston abimusaba? Ku rundi ruhande ariko, Sakwe imenye inkuru y'ibijyanye n'isarukiramuco rizabera i Kigali? Ese bazitabira?

Agace ka 06

Ibintu birakomeye. Valentine na Annick barimo guhatanira umwanya wo kuyobora abandi banyeshuli ku ishuri. Ni nde uzatsinda? Ubu se bazakomeza babe inshuti? Hagati aho Manzi araha Pazzo amandazi ye, Pazzo nawe araganira na Kevin kugirango amufashe kuyacuruza. Ubu se Kevin azemera? Ntibizatuma se agira amanota make ku ishuri

Agace ka 05

Valentine arimo gusa imbabazi Fiston kubera se, akanasubira inyuma akavugana na se kugirango ikibazo gikemuke. Valentine anafite igitekerezo cyo kugira umuntu mukuru uzajya ayobora ibiganiro ku buzima hagamijwe gukemura ikibazo cy'abanyeshuri baseka bagenzi babo. Ese iki gitekerezo kizemerwa?

Agace ka 04

Abo mu itsinda rya Ni Nyampinga Sakwe bakomeje gufashanya no kwitanaho. Muri aka gace, Pazo aragaragariza Valentine umutima mwiza. Hagati aho ariko ibintu ntibyoroshye mu rugo kwa Kalisiti, kuko Kalisiti aracyarimo kwibaza cyane kuri Fiston. Uratekereza ari nde uzavuganira Fiston?

Agace ka 03

Abo mu itsinda Sakwe bakomeje gufashanya no kwitanaho, muri aka gace Pazo aragaragariza Valentine umutima mwiza. Hagati aho ariko ibintu ntibyoroshye mu rugo kwa Kalisiti, kuko Kalisiti aracyarimo kwibaza cyane kuri Fiston. Uratekereza ari nde uzavuganira Fiston?

Agace ka 02

Gigi byamucanze, yagize ikibazo gikeneye amafaranga. Ubu se aragikemura ate? Hagati aho buri wese yishimiye umuntu mushya winjiye ku mugaragaro mu itsinda Sakwe. Mbega amajwi meza noneho bagiye kugira! Pazo nawe akomeje gutsimbarara mu kuvanga ishuri no gucuruza, ariko mama we ntabishyigikiye, ubu se azabigenza te? Ntuzacikwe n'agace ka kabiri ka Ni Nyamipnga Sakwe igice cya gatanu.

Agace ka 01

Ni Nyampinga Sakwe igice cya Gatanu iragarutse ari nako inzitizi zigikomeje. Pazo arimo aragerageza kuba umugabo mu rugo, kuva aho se agendeye. Ariko se ubwo azabifatanya n'amasomo? Gaju nawe yiteguye gufata urukingo rwa kabiri rwa kanseri y'inkondo y'umura, gusa hari umuntu urimo gushaka kumubuza! Mu muryango wa Kazungu ho bagejejweho igitekerezo batari biteguye, Sine se azacyemera? Ntuzacikwe!

Share your feedback