ISHYAKA RY’AKANYONI

Inyamaswa zakomeje kwitegereza ako kanyoni zumiwe...

Waba warigeze ucika intege utaragera ku cyo washakaga? Nge byambayeho igihe natekerezaga gutangiza itsinda ryo kwizigamira, maze bamwe mu nshuti zange bambwira ko nkiri muto ntazabibasha. Nahise niyemeza kubireka. Nyuma numvise inkuru y’akanyoni, imbera urugero rwiza, ndongera ndagerageza. Icyo gihe nahuje abantu 10 maze dutangiza itsinda. Iyi ni inkuru y’ako kanyoni, ngaho nimwisomere.

Umunsi umwe ishyamba ryafashwe n’inkongi y’umuriro, maze rirakongoka. Inyamaswa zose zahiye ubwoba maze zikizwa n’amaguru. Zigeze ku nkombe y’uruzi, zarahindukiye zitegereza iyo nkongi y’umuriro. Zicika intege pe, zumva nta cyo zabikoraho

Zashenguwe n’ishavu ryo kubona iwazo hashya. Buri nyamaswa yabonaga nta cyo yakora kuri iyo nkongi iteye ubwoba, uretse akanyoni kamwe.

Ako kanyoni gato cyane muri izo nyamaswa zose ni ko kagerageje kugira icyo gakora. Ubwo kahise kamanuka mu ruzi, kadahisha umunwa udutonyanga duke tw’amazi katwirukankana kerekeza mu ishyamba, maze kadusuka muri ya nkongi y’umuriro. Ka kanyoni gasubira ku ruzi, karongera karabikora, karongera bityo bityo.

Inyamaswa zakomeje kwitegereza ako kanyoni zumiwe. Zimwe muri zo zagerageje kugaca intege zigira ziti: “Wikwigora yewe ntiwabishobora! Uri gato cyane, nukomeza amababa yawe arashya, umunwa wawe ungana urwara, dore uri gutwara agatonyanga kamwe, ntabwo wahosha iyi nkongi pe!”

Uko inyamaswa zakomeje guhagarara ari na ko zipfobya ibikorwa by’ako kanyoni, ko kabonye ukuntu zihebye kandi zishwe n’agahinda. Nuko imwe mu nyamaswa irangurura ijwi, ishotora ka kanyoni ininura iti: “Ese ubwo uratekereza ko uri mu biki koko?”

Akanyoni karahindukiye, gahita gasubiza kagira kati: “Ndi gukora ibyo nshoboye.”

Hari isomo ukuye muri iyi nkuru? Ni inkuru idasanzwe kuko ubwo nayumvaga, nagize imbaraga zo kwiyizera, no kwizera ibyo nshobora gukora kugira ngo nzane impinduka nziza, uko umusanzu wange waba ungana kose. Iyi nkuru yanafashije Wangari Maathai, Umunyakenyakazi w’impirimbanyi mu kubungabunga ibidukikije. Uyu yabaye Umunyafurikakazi wa mbere wahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel muri 2004 (igihembo kitiriwe Nobel cyashyizweho n’Umunyasuwede Alfred Nobel, gihabwa buri mwaka abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku isi), kubera umusanzu we mu majyambere arambye, demokarasi ndetse n’amahoro. Akimara gusoma iyi nkuru yavuze ko buri wese akwiye kwiyumva nk’aka kanyoni maze abantu bagakora ibyiza bashoboye kugira ngo bakemure ibibazo bibugarije. Nawe ushobora kutubwira icyo wigiye muri iyi nkuru, utwandikira ku 1019.

Share your feedback