INDAHEMUKA

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-001.jpg

Habayeho abakobwa babiri Migambi na Mico, bakaba inshuti cyane, ndetse bari barasezeranye kutazahemukirana. Migambi yari atuye hakuno y’uruzi, akamenya koga cyane naho Mico agatura hakurya, ariko atazi koga. Iyo Mico yabaga ashaka gusura mugenzi we, Migambi ni we wamwambutsaga.

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-002.jpg

Mu ijoro Migambi yarose Mico yamuhemukiye, maze bukeye yiyemeza kumusaba ikimenyetso ko atazamuhemukira, undi arasama ngo amwereke mu mutima.

Migambi: Ese ko mbonamo umwijima ni amahoro?

Mico: Nta kibazo rwose ni uko mu nda ari kure!

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-003.jpg

Umunsi umwe amapfa yateye hakurya y’uruzi, Mico ahungana n’abaturanyi, nuko bageze ku ruzi…

Mico: Ndakwinginze nugera hakurya ubaririze inshuti yange yitwa Migambi, umumbwirire aze antabare.

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-004.jpg

Umusaza ageze hakurya ahura na Migambi.

Umusaza: Gira ibakwe ujye kwambutsa inshuti yawe, amapfa atazamutsinda hakurya, cyangwa akagerageza kwiyambutsa akarohama.

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-005.jpg

 

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-006.jpg

Migambi yahetse mugenzi we, bageze mu ruzi rwagati arananirwa.

Migambi: Mico nshuti yange ndananiwe pe! Ninkomeza dushobora kurohama. Ibyo bikoresho wabirekeye mu ruzi tugakomeza tukarokora ubuzima bwacu?

Mico: Reka reka ntibibaho, sinasiga ibintu byange! Ahubwo shyiramo akabaraga dukomeze twambuke!

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-007.jpg

Migambi: Ubu izi mbuto nzazirangiza mwo kabyara mwe! Uwasaba Mico akamfasha ko ahari wenda turi babiri twazirangiza vuba?

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-008.jpg

Migambi: Mico nshuti yange, imbuto zanze gushira mu murima pe! Uzaze umpe umuganda.

Mico: Ibaze pe! Nta mwanya nakwibonera! Erega n’iyo nkoze hasi mu butaka inzara zange zirandura! Umbabarire rwose sinabikora!

Migambi yarikubuye ataha ababaye.

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-009.jpg

Umunsi umwe Mico yararyamye maze abyuka atabasha kugenda.

Mico: Icyampa umuntu umperekeza kwa muganga weeeee!

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-010.jpg

Gikeri: Watumyeho inshuti yawe Migambi se akakujyana?

Mico: Gike, ngaho se nyaruka umumbwirire aze anjyane?

Gikeri: Ubwo rero urumva yapfa kuza gutyo gusa n’ukuntu yakwambukije, agashyira ubuzima bwe mu kaga, hanyuma wowe yagusaba kumufasha ukanga?

Mico: Yebaba weee! Ni byo disi narahemutse! Basi mumpamagarire aze mbanze musabe imbabazi!

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-011.jpg

Mico: Mbabarira nshuti yange narikunze cyane kandi waranyitangiye ukaza kunyambutsa!

Migambi: Ndakubabariye rwose! Reka dukomeze ubucuti bwacu!

Gukeri: Nuko nuko! Ubudahemuka mu bucuti ni ingenzi cyane! Mugize neza ubwo mwiyunze.

IMG-MYTH-INDAGEMUKA_KR-012.jpg

 

Share your feedback