UMWIHARIKO WACU, INSINZI YACU

Umukino wa rugubi usaba ikinyabupfura kinshi...

Gukina imikino myinshi itandukanye bisaba byinshi birimo imbaraga z’umubiri, gutekereza ndetse n’izindi mpano zihariye nko kwiruka, gusimbuka n’ibindi. Umukino wa “Rugby” (soma Rugubi) ni umwe mu mikino ikenera impano ndetse n’imbaraga z’umubiri. “Ni Nyampinga” twasuye ikipe y’abakobwa ya rugubi y’akarere ka Ruhango, twitegereza uko bakina hanyuma tuganira na bo batubwira uko impano zabo n’imbaraga buri wese yihariye, zibafasha kugera ku nsinzi.

“Ni Nyampinga” turi kumwe n’abakinnyi ba rugubi ku kibuga cy’umupira mu Ruhango ahitwa ku Ndangaburezi. Iki kibuga nta byatsi birimo. N’ubwo imvura imaze kugwa, ariko harumutse. Abakinnyi bambaye imipira isa, yiganjemo ibara ry’umweru. Barakina biruka bahererekanya umupira kandi buri wese afite ishyaka ryo gutsinda.

Mu Rwanda, umukino wa rugubi ukinwa n’abakinnyi barindwi kuri buri kipe. Ikibuga kikaba kigabanyijemo ibice bibiri, kimwe kuri buri kipe. Mu gukina uyu mukino, amakipe aba avana umupira mu ruhande rumwe rw’ikibuga awujyana mu rundi. Abakinnyi baharanira kugeza umupira imbere aho ikibuga kiba kirangiriye kugira ngo batsinde. Ntibemerewe kuwutera imbere, ahubwo iteka bawuhererekanya basubiza inyuma gusa. Ikindi kidasanzwe kuri uyu mukino ni uko kuwuteresha amaguru uwuganisha imbere byemewe ariko icyo gihe abemerewe kuwufata ni ababa bari inyuma y’uwawuteye.

Umukino wa rugubi usaba ikinyabupfura kinshi, dore ko habamo gukirana. Iyo bakirana, ntibaba bemerewe gufatana mu ijosi cyangwa ku mutwe, ahubwo bibanda ku gice cyo hasi y’intugu kandi bakabikora mu bwitonzi ku buryo nta wukomeretsa mugenzi we.

IMG-ARTICLE-UMWIHARIKO_WACU_INSINZI_YACU-003.jpg

Mu karuhuko, ni bwo twaganiriye na bamwe mu bakinnyi, maze batubwira ko binjiye muri uyu mukino bakuruwe n’uburyo ukinwa ndetse ngo bikanahura n’igihagararo ndetse n’impano ya buri muntu. Kimwe mu bintu bigira akamaro kanini muri uyu mukino, ni igihagararo cy’abakinnyi. Ikindi kandi ngo buri mukobwa ashobora gukina rugubi kuko buri wese afite ikintu kiza gishobora gufasha ikipe gutsinda. Vestine ni munini kandi arashinguye. Ngo amaze imyaka ibiri akina rugubi, kandi igihagararo ni cyo cyatumye akina uyu mukino, nyuma yo gusobanurirwa na bagenzi be ko aberanye na wo. Abandi ngo binjiye muri rugubi kubera impano basanganwe. Ariane ni umukobwa muto muto kandi akaba azi kwiruka cyane. Aba bakinnyi bavuga ko umuntu uzi kunyaruka ari we uba ushinzwe kujya gutsinda. “Ni nge ujya gutsinda kuko nta wapfa kwirukanka ngo amfate!” Aya ni amagambo ya Ariane.

Hari abandi bazanwa n’ubumenyi basanganywe mu mikino. Marita yabwiye “Ni Nyampinga” ko mbere yakinaga umupira w’amaguru, nyuma aza gusobanurirwa ibijyanye na rugubi, na yo yumva yayibasha, nuko yinjiramo atyo. “Nakunze kenshi gukina umupira w’amaguru. Kuko rero na wo usaba ubwitange n’imbaraga nyinshi, bimfasha gukina rugubi neza.” Aya ni amagambo ya Marita, unemeza ko ubumenyi amaze kugira muri rugubi, abusangiza bagenzi be. Shadia ni umwe mu bungukiye ku bumenyi bwa Marita. Yemeza ko Marita yamwigishije uko batwara umupira. Aha twibajije niba umupira ufite uburyo bwihariye utwarwa, maze Shadia asubiza muri aya magambo: “Mbere natwaraga umupira imbere yange kandi ubundi umuntu awufatira ku ruhande akawukomeza, ubundi ukabona uko utera intambwe nta kikubangamiye”.

Kugira ubumenyi, impano n’imbaraga z’umubiri bitandukanye mu kibuga bibafasha kwivana mu mbogamizi bahura na zo cyane cyane iyo bari mu kibuga. Vestine ati: “Tugitangira gukina, kwiruka byarangoraga ariko abo dukinana baramfashije tukajya dukorana imyitozo yoroheje kugeza ubwo menyereye.” Marita na we yahise yongeraho ati: “Ubundi nk’ ikipe turuzuzanya!”

IMG-ARTICLE-UMWIHARIKO_WACU_INSINZI_YACU-002.jpg

Ushobora kumva uburyo bashyira hamwe impano zabo, ubumenyi ndetse n’imbaraga ngo batsinde, maze ukibwira ko ubwo batangiraga gukina uyu mukino byaboroheye. Aba ba Ni Nyampinga batubwiye ko hari ubwo ababyeyi babahangayikiraga ko bashobora kuvunika bitewe n’imbaraga zikenerwa muri uyu mukino. Aba ba Ni Nyampinga bashimira umutoza wabo wabafashije akumvisha ababyeyi ibyiza by’uyu mukino ndetse ko abana batekanye rwose. Marita yongeraho ati: “Ubu ababyeyi baradushyigikiye!”

Share your feedback