Kuko atari afite ingoma, yageragerezaga ku majerekani...
Mu Rukari ho mu Karere ka Nyanza, hafatwa na benshi nk’igicumbi cy’amateka yo ku ngoma z’abami mu Rwanda rwa kera. Ibi ni ukubera ahanini ingoro y’umwami ibarizwayo n’ibitaramo bya kinyarwanda bikunze kuhabera. Ngaho aho munezero w’imyaka 19 yumviye bwa mbere injyana y’ingoma za kinyarwanda, maze akaryoherwa. Kuva icyo gihe yahise yiyemeza kwiyigisha kuvuza ingoma, none ubu ni umukaraza utifuza kuzabihagarika na rimwe. Ni Nyampinga twamusuye aho akorera imyitozo, maze atubwira urugendo rwe nk’umukaraza.
Kuva afite imyaka 11, Munezero yajyaga mu Rukari kureba abakaraza, maze akabikunda. Nyuma y’umwaka, aza kwiyemeza kubigerageza. “Nabonaga bidakomeye, nyamara narabigerageje birananira.” Ngo kuko atari afite ingoma, yageragerezaga ku majerekani, bigatuma atabasha kumva uburyohe n’injyana asanzwe yumva mu Rukari. Nyuma y’umwaka agerageza ariko ntibikunde neza, yegereye umutoza w’abo bakaraza aramusobanuza. “Namubajije uko bavuza ingoma bikagira injyana.”
Ngo umutoza yamubwiye ko icya mbere ari ukubikunda, anamugira inama yo kubanza akiga kubyina kuko bifasha kugira injyana. Munezero yahise atangira kwiga kubyina, noneho akajya anavuza ingoma agendeye ku njyana babyiniramo. “Narazindukaga nkagera aho twitoreza abandi batarahagera, nkitoza kuvuza ingoma. Nyuma twarangiza kubyina nkongera nkitoza ingoma.”
Kwitoza ntibyahagararaga ngo kuko iyo yatahaga na bwo yashakaga uduti tubiri ubundi akavuza amajerekani. Ibi ngo byabangamiraga bamwe. Ati: “Nabaga nsakuriza abandi maze mama akambuza.” Ngo yahitaga ajya ahiherereye, ariko rimwe akumva hari n’ubwo acitse intege, akumva yabivamo. “Hari igihe cyageze, nkibaza nti ‘Ibi bintu uwabireka nkibyinira ko ari byo nshoboye kurushaho!” Gusa ngo urukundo yakundaga umurishyo rwatumye akomeza guharanira kubigumamo.
Nyuma y’imyaka itatu yitoza ubutaruhuka, akarebera ku bandi anabaza ibyo atumva, yaje kumenya kuvuza ingoma ku buryo ubu ngo ashobora kuvuza ingoma eshatu icyarimwe. Afite intego yo kuvuza cumi n’ebyiri akanazirenza. Ngo kimwe mu byamugoye harimo kubura ingoma, bigatuma avuza amajerekani, dore ko yabikoze igihe kirekire. Ngo no kuba yaravuzaga ingoma ari umukobwa byageze igihe yumva bimubereye imbogamizi. Ariko ibi ngo byari imyumvire. Ati: “Nibazaga impamvu nta mukobwa ndabona avuza ingoma, nkibwira ko bitemewe gusa nkajya mvuga nti: ‘Nzajya nzivugiriza ahihishe’.” Binyuze mu bitangazamakuru ngo yaje kumenya ko hari abandi bakobwa b’abakaraza hirya no hino mu gihugu, bimutera ishyaka, akomeza kubikora yisanzuye.
N’ubwo ari we ubwe wiyigishije kuvuza ingoma, ngo ntiyakwirengagiza abamubaye hafi. “Nshimira papa kuko yanteye imbaraga akanyumvisha ko ninkomeza kubikorana umuhate nzagera kure.” Papa we ngo yamubwiye ko na sekuru yari umukaraza, maze bimwongera imbaraga. Ashimira kandi umutoza w’abakaraza wamugiraga inama aho yabaga azikeneye. Ababonye uko Munezero avuza ingoma mu bitaramo Itorero Ingenzi abarizwamo riba ryaserutsemo, batangazwa cyane n’ubuhanga bwe, bigatera abandi bakobwa ubushake bwo kubyiga. Ngo yifuza ko abakobwa bajya bitinyuka. Ati: “Icya mbere ni ukumenya ibyo ukunda, ukabiha umwanya ndetse ugashyira imbaraga nyinshi mu kubigerageza kenshi gashoboka.”
Share your feedback