TWIGIYEYO IBIRENZE

Igishimishije ni uko bumwe mu bumenyi butari amasomo asanzwe bakuye ku ishuri...

Hirya no hino mu Rwanda, hari abantu batandukanye bakora imirimo idahuye n’amasomo bize ariko iyo mirimo bakayikora bayikunze kandi bayishimiye, dore ko ibatunze ndetse ikanabafasha kugera kuri byinshi bibateza imbere. Igishimishije ni uko bumwe mu bumenyi butari amasomo asanzwe bakuye ku ishuri, babwifashisha muri iyo mirimo bakarushaho kuyikora neza. “Ni Nyampinga” twasuye Dinah, Bebeto, Grace ndetse na Robert bakora imyuga idahuye n’amasomo bize; batubwira byinshi bungukiramo ndetse n’uko bisanze bakora iyi myuga.

GAFOTOZI UBIKUNDA

Dinah afite imyaka 20, akaba atuye kandi akorera umwuga we wo gufotora mu Karere ka Nyamasheke. Mu mashuri yisumbuye yize imibare, ubutabire n’ibinyabuzima, ariko burya ngo yari yibitsemo urukundo rw’amafoto. “Kuva nkiri umwana nakundaga amafoto, nabona abantu bifotoza nkahita mbegera tukifotozanya.”

Ngo Dinah akigera mu ishuri ntiyakundaga kuvuga cyane ahubwo yacishaga make. Gusa nyuma aza kujya mu itsinda rikina ikinamico (drama club), bituma amenyera cyane ndetse asanga afite impano yo gusetsa. Kuva ubwo yatangiye kujya asetsa bagenzi be, aho ari hakazirana n’irungu.

Arangije amashuri yisumbuye yahise akora amahugurwa mu bijyanye no gufotora ahita atangira kubikora. Nyuma rero ngo ni bwo yifashishije ya mpano ye yo gusetsa, bigatuma afotora abantu amafoto asa neza. Dinah wemeza ko kuba muri “club” ari byo byamufashije kuvumbura impano ye yo gusetsa yagize ati: “Amafoto yange aba ateye ubwuzu kuko ndabanza nkabasetsa nkabona kubafotora”.

YAHIRIWE NO KOGA

IMG-ARTICLE-TWIGIYEYO_IBIRENZE-002.jpg

Bebeto w’imyaka 20 atuye i Rubavu, akaba akora umwuga wo koga. Ibi ngo yabitangiye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye. Dore uko Bebeto asobanura urugendo rwe muri uyu mwuga: “Natangiye koga mfite imyaka 8, nkabikora ari ukwidagadura. Muri 2012 ni bwo umutoza w’umukino wo koga yambonye arambwira ati ‘nakubonyemo impano, uzaze uge mu ikipe witoze ujye ubikora nk’umwuga.’”

Ishuri Bebeto yizemo ngo ryari risanzwe rikoresha imyitozo yo kwiruka mu gitondo ndetse na nimugoroba. Ibi ngo byamufashije kwimenyereza kurushanwa nk’uko abisobanura: “Nk’iyo uyu munsi ahantu runaka nahakoreshaga iminota itanu, ejo nagombaga kuhakoresha iminota nk’itatu”. Ibi ngo byamufashije mu mwuga wo koga ngo kuko kugira ngo atsinde amarushanwa bimusaba koga yihuta cyane.

Kuri ubu Bebeto aserukira igihugu mu marushanwa yo koga ndetse yagiye yegukana imidari itandukanye. Ngo ikimushimisha ni uko umwuga wo koga watumye abasha kubakira iwabo inzu abikesheje ibihembo akura mu marushanwa atandukanye ndetse kuri ubu yiga kaminuza muri Thailand na byo abiheshejwe n’umwuga we.

UMUDOZI W’UMUNYEMPANO

IMG-ARTICLE-TWIGIYEYO_IBIRENZE-003.jpg

Grace afite imyaka 20 akaba atuye i Rubavu. Mu mashuri yisumbuye yize imibare, ubugenge n’ubutabire, ariko kuri ubu akora umwuga w’ubudozi. Grace yabwiye “Ni Nyampinga” ko yatangiye kudoda akiri mu mashuri yisumbuye kuko ngo yajyaga ajya aho badodera akabatira imashini mu gihe cy’akaruhuko akaba yiga kudoda.

Uburyo Grace yakurikiraga amasomo mu ishuri ndetse akiga kudoda ntihagire ikibangamira ikindi ngo ni byo bimufasha kubahiriza gahunda aba yahaye abakiriya be, bikamurinda gutakaza ikizere.

UMUHANZI W’UDUSHYA MU GUKORA KEKE

IMG-ARTICLE-TWIGIYEYO_IBIRENZE-004.jpg

Robert w’imyaka 24 yize ubugenge, imibare na mudasobwa mu mashuri yisumbuye, ubu akaba akora keke (cake). Adusobanurira uko yisanze muri uyu mwuga yagize ati: “Nakuze mbona masenge abikora, akajya antuma isukari yo gukoresha cyangwa ifarini, nza kwisanga narakunze uyu mwuga”. Akomeza agira ati: “Ndangije amashuri yisumbuye nashatse amahugurwa y’umwaka kugira ngo ndusheho kubimenya, none kuri ubu ni umwuga nkora kandi unshimishije cyane.”

Robert yakomeje avuga ko Icyongereza yize mu ishuri kimufasha kuvugana n’abakiriya batavuga Ikinyarwanda kandi ko by’umwihariko ikoranabuhanga yize naryo rimufasha gukora ubushakashatsi akamenya ubwoko bwa keke bugezweho ndetse n’uko zikorwa.

Dinah, Bebeto, Grace ndetse na Robert batweretse ko ibyo umuntu yiga mu ishuri atari byo bigira akamaro byonyine, ko ahubwo hari ibindi tunyuramo kandi twigira ku ishuri bishobora gufasha umuntu gutera imbere mu byo akora bitandukanye n’ibyo yize.

Share your feedback