BYANDITSWE NA GUSENGA CLARISSE
Tuzi ko bamwe muri mwe cyangwa se mwese mujya mugira ibibazo by’amatsiko ku buzima bw’imyororokere, ku rukundo, imibonano mpuzabitsina cyangwa ku mpinduka z’imibiri yanyu, maze mukibaza aho mwakura ibisubizo. Ese wari uzi ko ku bigo nderabuzima n’ibigo by’urubyiruko hari serivisi zashyiriweho kugira ngo muge mubona ubwo bumenyi? Twifashishije Ni Nyampinga Divine, ndetse na Eugene w’umuforomo, maze twegeranya amakuru ajyanye n’izo serivisi ndetse n’aho wazisanga.
DIVINE NA REDEMPTA KU KIGO NDERABUZIMA CYA NYAMASHEKE
Divine ni Ni Nyampinga w’imyaka 18 akaba ahagarariye itsinda ry’abandi bakobwa mu ishuri rya Sainte Famille i Nyamasheke. Mu gihe amaze ari umuyobozi, yakunze kubazwa na bagenzi be mu itsinda ibibazo byinshi bibaza ku buzima bw’imyororokere harimo uko bakwirinda inda zitateganijwe, uko bakwitwara mu rukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa ndetse n’uko bamenya ukwezi k’umugore ndetse n’igihe umuntu aba ashobora gusama. Divine yahise yiyemeza guhura na Redempta, umuforomokazi ushinzwe ubuzima bw’imyororokere y’urubyiruko mu Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke, kugira ngo amubaze ibyo bibazo.
Redempta yabwiye Divine ati: “Kuri buri kigo nderabuzima mu gihugu hari icyumba cyagenewe urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kumenya amakuru yose ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.” Yakomeje abwira Divine ko bafasha abahungu n’abakobwa bafite kuva ku myaka 12 kugera kuri 25 kandi ko kuri buri kigo nderabuzima haba hari umuforomo wabihuguriwe ushinzwe gukurikirana urubyiruko no kuruha amakuru yizewe ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Redempta yavuze ko bagira gahunda zitandukanye zigenewe urubyiruko nko kureba amashusho agaragaza uko wakwirinda virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kandi babagira inama bakanabapima virusi itera SIDA.
Babaha ubujyanama ku buryo bwo kwirinda inda zidateganyijwe, n’impinduka ziba ku muhungu no ku mukobwa mu gihe cyabo cy’ubugimbi n’ubwangavu. Divine yabashije kumenya ko ibyumba by’urubyiruko ku bigo nderabuzima bikora mu bihe bitandukanye, nk’urugero ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke bakora iminsi ibiri mu cyumweru, ariko ngo hari abakora iminsi yose igize icyumweru, no ku wa Gatandatu no ku Cyumweru harimo.
Gusa ngo hose serivisi batanga ni zimwe kandi ngo uzihabwa neza. Icyo uba ukeneye gusa ni ukubaza igihe ku cyumba cy’urubyiruko ku kigo nderabuzika kikwegereye bakorera, kugira ngo igihe uzashakira kujyayo, uzabe wizeye ko bakwakira.
Redempta yabwiye Divine ko izi gahunda zagenewe urubyiruko bose nta n’umwe uhejwe. Yamubwiye ko ushobora kujyayo wenyine cyangwa ukajyana n’inshuti zawe, cyangwa se mukaba mwajyayo nk’itsinda. Gusa iyo ufite ikibazo kihariye, bakwakira wenyine, kandi ukagirirwa ibanga.
Redempta yaboneyeho gutumira n’urundi rubyiruko bose kugana ku bigo nderabuzima bibegereye, dore ko serivisi zose bazihabwa ku buntu.
CLARISSE NA EUGENE KU KIGO CY’URUBYIRUKO CYA RULINDO
Tuvuye i Nyamasheke, nibajije niba hari ahandi abahungu n’abakobwa bashobora gukura amakuru ku buzima bw’imyororokere, nuko nsura Ikigo cy’Urubyiruko cya Rulindo maze nganira n’umuforomo witwa Eugene ushinzwe ubuzima bw’imyororokere bw’urubyiruko. Eugene yatubwiye ko bakira abahungu n’abakobwa hatitawe ku myaka, buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu. Babaganiriza mu buryo bwa rusange ku bijyanye no kwirinda virusi itera SIDA. Basobanurira abakobwa ibijyanye n’imihango ndetse n’isuku bakwiriye kugira mu gihe bari mu mihango. Babapima virusi itera SIDA ndetse bagakomeza kugenera ubufasha abo basanze bafite ubwo bwandu. Babigisha kandi kwirinda inda zidateganyijwe. Ku rundi ruhande ariko, bakira n’abafite ibibazo byihariye, buri wese bakamwakira ukwe, kandi bakamugirira ibanga
Eugene yabwiye Ni Nyampinga ko bakoresha uburyo bwose bushoboka ngo urubyiruko baruhe amakuru yose ahagije ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere harimo kumenya kuvuga oya ku kintu cyose cyabangiriza ubuzima, nk’imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ngo baganiriza abahungu n’abakobwa bakundana, bakababwira uburyo bwo kurinda ubuzima bwabo.
Babigisha uko bakoresha agakingirizo byaba ngombwa n’abadushaka bakatubaha. Nabajije Eugene niba bakomeza gukurikirana umuntu mu gihe afite ikibazo cy’umwihariko, ambwira ko akenshi basigarana nimero zabo ku buryo bakomeza kubabaza uko bamerewe byaba ngombwa bakongera bagahura bakaganira.
Nyuma yo gusura ikigo cy’urubyiruko, nabashije kubona ko bafite abakozi bakira ababagana neza, nshingiye ku buryo Eugene yatwakiranye urugwiro. Natunguwe kandi n’uburyo ku bigo by’urubyiruko hari serivisi zitandukanye zigenewe urubyiruko ntari nzi ko zihaba. Ni yo mpamvu nsaba abahungu n’abakobwa bo mu Rwanda kubyaza umusaruro izo serivisi.
Share your feedback