ISHEMA RY’UMUTOZA

Umukino ubafasha gusabana...

Awunick ni umutoza w’umukino wa “Volleyball” mu karere ka kirehe akaba afite imyaka 49. Igihe yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ngo ni bwo yatangiye gukina uwo mukino. Kubera kwitoza cyane ashyizeho umwete n’imbaraga, byatumye arushaho kuwumenya. Ageze mu mwaka wa kane yinjiye mu ikipe y’igihugu. Awunick nyuma yo kubona urwego agezeho n’uburyo yakundaga uyu mukino, yahisemo kuwigisha urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe. Kuba yarabigishije icyo yakundaga hari impinduka byazanye mu buzima bwe ndetse no mu bw’urubyiruko yigishije. Ese ni izihe?

Ni mu gitondo ku gasusuruko, Awunick ari ku kibuga cy’Akarere ka Kirehe. Yambaye ipantaro ya siporo ndetse n’umupira wayo aratoza umukino wa “volleyball” urubyiruko rurimo abahungu n’abakobwa. Awunick arabereka uko bagenda basimbuka batera umupira, abana bakabikorana ibyishimo, bigaragazwa n’uburyo basimbukana imbaraga nyinshi.

IMG-ISHEMA_RYUMUTOZA-001.jpg

Barangije imyitozo, twarabegereye tubabaza inkomoko y’ibyishimo bakinana uyu mukino, maze umwe muri bo witwa Judith agira ati: “Ubu nsigaye nzi gukina umukino wa ‘volleyball’ mbikesheje Awunick.” Akomeza agira ati: “Mu minsi iri imbere nshobora no kuzaba nkina mu ikipe y’igihugu. Ibyo rero bimpa kwitozanya ibyishimo n’imbaraga kugira ngo nzabigereho.”

Awunick asobanura impamvu nyamukuru yamuteye kwigisha uru rubyiruko “volleyball”, yagize ati: “Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nahise ntangira kwigisha mu mashuri yisumbuye. Maze kubona ko nta kintu gihari gifasha abana gusabana, nafashe umwanzuro wo kwigisha ‘volleyball’ abo nigishaga mu ishuri ngo uwo mukino uge ubafasha gusabana.”

Nyuma Awunick yahinduye akazi bituma atangira gutoza abana batandukanye, baba abiga n’abatiga. Ibi byaje no kumubera imbogamizi itoroshye kuko kubahuza wenyine byamugoraga. Indi mbogamizi ngo yabaye kutagira ibikoresho byabafasha kwitoza neza. Awunick avuga ko n’ubwo byari bimeze bityo, ngo ntibyigeze bimuca intege, ahubwo yashatse uburyo bwo gushaka ibisubizo ngo ahangane n’ibyari bimubereye inzitane. Ati: “Ibi ntabwo byankomye mu nkokora kuko hari icyo nashakaga kugeraho”. Asobanura umuti yabishakiye agira ati: “Negereye umuyobozi w’Akarere musaba ubufasha, maze anshakira abantu bo kumfasha gushishikariza abana kwitabira, ndetse anadushakira imipira yo gukina, imyambaro ya siporo yabugenewe ndetse n’aho kwitoreza.”

IMG-ISHEMA_RYUMUTOZA-002.jpg

Kuba abana bakina uyu mukino ngo byabahinduriye ubuzima by’umwihariko mu mibanire yabo ya buri munsi. Theodore, umwe mu batozwa na Awunick yagize ati: “Uburyo umutoza wacu atwigisha bwatumye nange mfata umwanzuro ko icyo nzi ngomba kujya nkigisha bagenzi bange. Ubu rwose iyo bagenzi bange hari ibyo batazi twize mu ishuri ndabegeranya nkabibasobanurira kugira ngo twese dutsinde.”

Awunick ngo yishimira ko intego ye yayigezeho. Avuga ko bamwe mu bo yatoje basigaye bakina mu ikipe y’igihugu abandi bakaba barabaye abatoza. Arenzaho amwenyura ati: “Hari igihe njya kubona nkabona abo nigishije baraje bakambwira bati ‘twakwigiyeho byinshi.’”

Share your feedback