NSHYIGIKIWE NDAKANIKA

Usibye kwigirira ikizere, nta kindi nari mfite...

Ni ku wa kane, akaba ari umunsi w’isoko mu gasantere ka mugera mu karere ka gatsibo. Hari urujya n’uruza rw’abantu benshi baje kurema isoko. Mu gihe bamwe bashishikajwe no kujya kwihahira ndetse no gucuruza, hari abandi benshi barangajwe no kureba Sandrine ukanikira hafi y’isoko. Yambaye igisarubeti cy’ubururu ari mu kazi ke ka buri munsi. Twamusanze avuye munsi y’imodoka, maze atubwira ko kugira ngo abe umukanishi w’ibinyabiziga yabishyigikiwemo na se.

Sandrine afite imyaka 20. Yize gukanika ibinyabiziga. Yakuze yifuza kuzaba umuntu wikorera ku giti ke, atiriwe ategereza akazi ku bandi. Aho ni ho igitekerezo cyavuye cyo kwiga ubukanishi kuri ubu akaba akanika imodoka n’amapikipiki. Sandrine ati: “Usibye kwigirira ikizere, kugisha inama no kumva mfite ubushake nta kindi nari mfite, ku buryo iyo data atanshyigikira, byari kungora kubigeraho”.

Kugira ngo Sandrine agere kuri ibi, se yamushyigikiye muri byinshi birimo kumurihira ishuri, kumushakira ahantu ho kwimenyereza umwuga ndetse nyuma anamwongerera ubushobozi kugira ngo agure ibikoresho.

Inzozi za Sandrine zabaye impamo. Ubu yikorera ku giti ke ndetse amaze no gutera intambwe aho yaguze moto yifashisha mu kazi. Gusa atangira urugendo rwe hari abamucaga intege bamubwira ko nta mukobwa wiga ubukanishi, ko ngo atabasha guterura ibikoresho by’imodoka ndetse ko nta mukobwa ukwiriye kuryama munsi y’imodoka. Ariko muri ibyo bihe, se yamuhoraga hafi. Sandrine ati: “Ndabyibuka papa ambwira ngo ‘komereza aho ndagushyigikiye’. Ndetse yongeraho ko umuntu ari we wigira.” Aya ni amagambo akenshi Sandrine asubiramo iyo abonye ahantu ageze kubera ko papa we yamushyigikiye nyuma y’uko hari byinshi byamucaga intege.

IMG-ARTICLE-NSHYIGIKIWE_NDAKANIKA-002.jpg

Nyuma yo kuganira na Sandrine, yagiye kutwereka aho se yarimo acuruza ibisheke mu isoko, haruguru gato y’aho umukobwa we akanikira. Tuganira na we, yaratubwiye ati: “Nge nk’umubyeyi numvise ibitekerezo by’umwana wange. Ndabyibuka igitekerezo cya mbere namuhaye, namusabye kubishyiramo ubushake kugira ngo azabibyaze umusaruro. Maze na we arankundira abishyiramo imbaraga none kuri ubu yageze ku cyo yifuza.”

Sandrine yifuza kuzagera kuri byinshi harimo kuba ibinyabiziga. Yakuze yifuza kuzaba umuntu wikorera ku giti ke, atiriwe ategereza akazi ku bandi. Aho ni ho igitekerezo cyavuye cyo kwiga ubukanishi kuri ubu akaba akanika imodoka n’amapikipiki. Sandrine ati: “Usibye kwigirira ikizere, kugisha inama no kumva mfite ubushake nta kindi nari mfite, ku buryo iyo data atanshyigikira, byari kungora kubigeraho”. Kugira ngo Sandrine agere kuri ibi, se yamushyigikiye muri byinshi birimo kumurihira ishuri, kumushakira ahantu ho kwimenyereza umwuga ndetse nyuma anamwongerera ubushobozi kugira ngo agure ibikoresho.

Inzozi za Sandrine zabaye impamo. Ubu yikorera ku giti ke ndetse amaze no gutera intambwe aho yaguze moto yifashisha mu kazi. Gusa atangira urugendo rwe hari abamucaga intege bamubwira ko nta mukobwa wiga ubukanishi, ko ngo atabasha guterura ibikoresho by’imodoka ndetse ko nta mukobwa ukwiriye kuryama munsi y’imodoka. Ariko muri ibyo bihe, se yamuhoraga hafi. Sandrine ati: “Ndabyibuka papa ambwira ngo ‘komereza aho ndagushyigikiye’. Ndetse yongeraho ko umuntu ari we wigira.” Aya ni amagambo akenshi Sandrine asubiramo iyo abonye ahantu ageze kubera ko papa we yamushyigikiye nyuma y’uko hari byinshi byamucaga intege.

Nyuma yo kuganira na Sandrine, yagiye kutwereka aho se yarimo acuruza ibisheke mu isoko, haruguru gato y’aho yashinga iduka rigurisha ibikoresho by’imodoka n’amapikipiki. Ati: “Iyo data atanshyigikira ntabwo mba ngeze aho ngeze ubu, ndetse hari n’aho nifuza kugera. Byose mbikesha gushyigikirwa.”

Share your feedback