NKORA UBUBAJI BUGEZWEHO

Intego yange ni ukuzagira ‘atelier’...

Kuba umubaji ntiyabitekerezagaho ariko yarotaga kuzakora umwuga uwo ari wo wose utuma akoresha amaboko ye mu guhimba ibintu bitandukanye. Gusa ku matsiko yahoranaga y’uburyo ibikoresho bikorwa mu mbaho, hiyongereyeho ubumenyi yakuye mu ishuri, impano asanganywe mu kurema ibishya ndetse n’ikoranabuhanga maze bituma muri Queen w’imyaka 22 ukomoka i Karongi, havukamo umubaji ukoresha ikoranabuhanga rihambaye mu kurema ibikoresho byuje ubwiza. Ubu ni ubuhamya bwe atubwira uko yabaye umubaji.

Mu bwana bwange nakundaga gukora utuntu twinshi, sinicare hamwe. Mu gihe iwacu babaga bari kubaka, nabafashaga guponda sima. Ibi byatumaga nshaka kuziga imyuga. Nkirangiza ikiciro rusange mfite imyaka 16, nahise mpabwa kwiga imibare, ubumenyi bw’isi n’ubugenge. Nyuma y’umwaka umwe gusa, nahise nsaba ababyeyi ko nahindura nkajya mu myuga dore ko zari inzozi zange kuva na kera. Ntibyagoranye cyane kuko nakomeje kubibasobanurira ndetse mbereka ingero z’abaturanyi bakora imyuga kandi bayikunze, nuko baranyemerera.

IMG-ARTICLE-NKORA_UBUBAJI_BUGEZWEHO-002.jpg

Naje guhura n’umuntu andangira ikigo kigisha ububaji i Rubengera, biranshimisha cyane kuko nasanze ari hafi y’iwacu. Gusa na none byarantangaje cyane! Muzi impamvu? Ni ukuri ntabwo nari nzi ko mu Rwanda hari ahantu bigisha ububaji! Ni yo mpamvu namwe mbagira inama yo kujya mubaza amakuru ku byo mukeneye kumenya byose. Nahise njyayo bampa ibizami, ndabitsinda nuko nemererwa kwiga mu ishami ry’ububaji n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutunganya imbaho.

Umunsi wa mbere njya kwiga, narishimye kuko nabonaga ko inzozi zange zigiye kuba impamo! Uwo munsi batweretse ibikoresho tuzifashisha twiga, mbona imashini zitandukanye n’izo najyaga mbona mu dukiriro tw’iwacu, binyereka ko ububaji ngiye kwiga budasanzwe bituma ndushaho kubukunda.

Mu gushyira mu bikorwa ibyo twize, twakoreshaga imashini, yaba mu gushushanya no gukata ibyo tugiye gukora nk’ameza, intebe n’ibindi noneho nyuma tukabyiteranyiriza n’intoki.

Kugira ngo umuntu agere ku nzozi ze agomba kugira intego. Nange niga nari narihaye intego. Nigaga mparanira guhora mu b’imbere, bituma ndangiza ari nge mukobwa wa mbere mu karere kose mu bizamini bya Leta mu mashuri y’ubumenyingiro.

IMG-ARTICLE-NKORA_UBUBAJI_BUGEZWEHO-003.jpg

Naranezerewe cyane ndetse biba akarusho ntangiye kubona ibiraka by’ububaji maze nkakodesha imashini z’aho nigaga nkabikorerayo

N’ubwo nari ndangije kwiga, nakomeje kubaza amakuru, bituma menya Fablab ikigo abantu bemererwa kwifashisha ibikoresho byaho mu kwiyungura ubumenyi. Nkimenya ayo makuru, nahise nza i Kigali, ubu mpamaze umwaka n’igice.

Ubu maze kumenyera kandi ikoranabuhanga ryaho rimfasha gukorera ku gihe. Reka nkuhe urugero: Ameza ubusanzwe akorwa mu minsi ibiri, nge nyakora amasaha atanu gusa. Ibyo bituma nkora ibintu byinshi ku munsi. Iri koranabuhanga nkoresha ntirisanzwe kuko iyo umukiriya ansabye kumukorera ikintu runaka, mbanza kumwereka uko kizaba kimeze mbere yo kugikora!

IMG-ARTICLE-NKORA_UBUBAJI_BUGEZWEHO-004.jpg

N’ubwo nageze ku nzozi zange zo kuba umubaji, ntabwo nanyuze ahatambitse gusa. Urugero, nkitangira nibazaga niba nzamenyera gukoresha imashini z’ikoranabuhanga kandi koko hari izangoye ariko abo nahasanze barazimenyereje, ubu nta kibazo!

Ni ukuri ubu urwego ngezeho ndarwishimira kandi nkomeje kongera ubumenyi. Byose mbikesha ababyeyi bange, abayobozi b’ishuri nizeho banyoroherezaga nkishyura buhoro buhoro ndetse n’abandi bose banshyigikiye. Ubu intego yange ni ukuzagira ‘atelier’ (soma atoriye) yange irimo imashini zikoresha ikoranabuhanga rigezweho. Kandi nsoje namwe mbashishikariza kujya mugira intego zagutse, mukabaza amakuru mukeneye ajyanye n’ibyo mwifuza kugeraho, nta kabuza inzozi zanyu zizaba impamo.

Share your feedback