ISHEMA RY’UMUNYESHURI

Byandistwe na Rahmat Umuhoza

Bamwe mu bakobwa bajya bahura n’imbogamizi zituma batitabira ishuri uko bikwiriye. Izi mbogamizi ziba zitandukanye, ndetse n’imihango hari igihe iba ikibazo. Benitha w’ i Burera afite imyaka 13, ni umunyeshuri mu mashuri abanza. Ubwo yajyaga mu mihango bwa mbere, nta bikoresho by’isuku yabonaga kuko yabanje kubihisha nyina. Kujya mu mihango ndetse no kuribwa mu nda byatumaga asiba ishuri bikamuviramo gutsindwa. Ku bw’ubufasha yahawe n'umubyeyi we n’inama zitandukanye yungukiye mu ishuri, ubu imihango ntikibangamira imyigire ye.

IMG-School_is_priolity_3.jpg

Ku myaka 11 ni bwo Benitha yabonye imihango ye ya mbere atinya kubibwira ababyeyi be kubera isoni. Byatumye atabona ibikoresho by’isuku byo kwifashisha. Icyo gihe yigiriye inama yo gushaka udutenge dushaje aba ari two akoresha ariko atazi uko abigenza. Uretse iyo mbogamizi yari afite hari kandi n’ikibazo cyo kuribwa mu nda cyane bigatuma yumva atajya ku ishuri. Mama wa Benitha yabonaga umwana asiba, aramuganiriza. Aho kubwira mama we ko imihango iri kumubabaza, yamubwiye ko arwaye umutwe

Uko gusiba kwa hato na hato kwatumye atangira kujya atsindwa mu ishuri maze biramubabaza. Yahise yiyemeza kubwiza nyina ukuri kugira ngo abone ubufasha. “Natekereje amanota make nsigaye ngira, nibuka ko mbere nagiraga menshi ngira agahinda. Nahise nibuka ukuntu mama akunda kunyegera, maze nange mpitamo kumubwiza ukuri.” Mama we yabwiye Ni Nyampinga ko yashimishijwe no kumva umwana amwisanzuyeho akabimubwira. Ati: “Naramuhumurije, mushakira ibikoresho ndetse mwereka uko azajya yikorera isuku.” Benitha avuga ko nyuma agiye mu mihango mu kwezi kwakurikiyeho yabashije noneho gukoresha ibikoresho byabugenewe. Gusa n’ubwo iki cyari gikemutse, ngo yakomeje kujya aribwa na bwo bigatuma asiba ishuri.

IMG-School_is_a_priolity_1.jpg

Ageze mu mwaka wa gatanu, umwarimu wa siyansi yabigishije ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ababwira bimwe mu bintu ushobora gukora mu gihe uribwa mu nda mu gihe k’imihango. Muri byo harimo kunywa ibintu bishyushye ukanakora siporo kuko bigabanya uburirwe. Benitha ati: “Icyo gihe nagiye kumureba mubaza ibibazo byose nari mfite nuko anambwira ubwoko bwa siporo nakora uburibwe bukagabanuka.” Benitha yakomeje atubwira ati: “Yambwiye ko kwiruka no gusimbuka umugozi ari zimwe muri siporo najya nkora.”

IMG-School_is_the_priolity_4.jpg

Ku ishuri aho Benitha yiga bagira siporo y’isaha imwe buri cyumweru. Iyo siporo Benitha ntiyayicikwaga. Yanongeyeho kujya ayikora mu gihe k’imihango ndetse akananywa ibintu bishyushye abifashijwemo na mama we. Avuga ko kuribwa mu nda byagabanutse akongera kujya ku ishuri n’umunezero, ati: “Sinongeye gusiba, njya kwiga ndetse nkasabana n’abandi nta rwikekwe kandi nongeye gutsinda neza.” Nyuma y’inkuru ya Benitha, twabwira ba Ni Nyampinga bose ko mu gihe waba uri guhura n’imbogamizi zikakubuza kwitabira ishuri buri gihe, uge uzirikana ko ari byiza gusaba ubufasha ababyeyi bawe, abarimu bawe cyangwa undi muntu mukuru wizeye. Uge wibuka kandi kumenya uko ukora neza gahunda z’ibyo ushinzwe kugira ngo hatagira gahunda n’imwe ibangamira imyigire yawe cyangwa gahunda zawe bwite.

Share your feedback