NDI UMUYOBOZI

Jeanne ngo yasobanuriwe ko umuyobozi mwiza yungurana ibitekerezo...

Iteka ubwoba bwatumaga jeanne ananirwa kuyobora bagenzi be mu itsinda “akagoroba k’abana”. Umunsi umwe yagombaga kuvuga ijambo, abageze imbere baramureba, maze abira ibyuya, atitira amavi ku buryo ngo yendaga kwikubita hasi. Nyuma ngo yasanze iby’ingenzi yari kuvuga yabyibagiwe. Jeanne ubu afite imyaka 17, ayobora bagenzi be ku ishuri i nyamagabe. Yabwiye Ni Nyampinga uko amahugurwa yatumye iki kibazo gikemuka.

Jeanne yatangiye ubuyobozi afite imyaka 11 ayobora abana mu itsinda Akagoroba k’Abana. Ageze mu mashuri yisumbuye bamutoreye kuyobora itsinda ry’amasengesho, yibaza uko azabikora biramuyobera. Umuyobozi w’ikigo yaje kumubwira ko abayobora amatsinda bateguriwe amahugurwa ku buyobozi. Jeanne ngo yarishimye kuko ikibazo ke cyari kigiye gukemuka.

Umunsi w’amahugurwa warageze, bababwira ibiranga umuyobozi mwiza, maze Jeanne asanga atabyujuje kuko ngo yakoreshaga igitugu. Ubusanzwe Jeanne ngo ntiyumvaga ibitekerezo n’ibyifuzo by’abo ayobora. Ati: “Numvaga umuntu ukeneye umuyobozi ari we umusanga. Numvaga ko nta bufasha bakeneye.”

Jeanne ngo yasobanuriwe ko umuyobozi mwiza yungurana ibitekerezo n’abo ayoboye, ntakoreshe igitugu, akaba yifitiye ikizere ku buryo abasha kuvugira mu ruhame ndetse agashishoza. Ngo akwiriye kandi kugira ibanga aho bikenewe.

IMG-ARTICLE-NDI_UMUYOBOZI-003.jpg

Akiva mu mahugurwa, bahise bamutorera kuyobora abanyeshuri b’ikigo cyose maze atangira gukora iyo bwabaga ngo abe umuyobozi mwiza. Jeanne ati: “Mbere iyo nabaga mvuze ngo bage ku murongo byabaga ari ukujya ku murongo nta bindi. Ariko mvuye mu mahugurwa habayeho impinduka kuko bwo nabahaga umwanya bakambaza ibibazo, bakampa n’ibitekerezo.” Ngo kuba yarize ko kwigirira ikizere no kwitoza kuvugira mu ruhame ari bimwe mu biranga umuyobozi mwiza, byakemuye ikibazo cy’ubwoba yahoranaga. Agira ati: “Iyo nabaga ndi imbere y’abanyeshuri nkakora ikosa mu mivugire naharaniraga kutazongera kurikora, none ubu mvuga ntategwa ntanafite ubwoba.”

Uretse ibi, kuba Jeanne yarasobanukiwe ko umuyobozi mwiza agomba gutekereza kure agahanga udushya mu rwego rwo gukemura ikibazo runaka, byatumye we na bagenzi be basaba ubuyobozi icyumba cy’abakobwa none kirahari.

Jeanne avuga ko byamugoye kugira imico y’umuyobozi mwiza, ati: “Byarangoye ariko na none nabonaga ko bishoboka.” Kimwe mu byamugoye ni ukwiyegereza abo ayoboye. Ati: “Nkitangira wasangaga na bo bantinya, nkumva nabireka.” Ngo yibuka umunsi umwe ubwo yegeraga umwana wari umaze igihe yigunze agira ngo amufashe, maze undi amubwira ko nta kibazo. Agira ati: “Namweretse ko muri hafi nshaka kumufasha, nuko tubiganiraho. Ibi byambayeho kenshi, ariko nyuma byagiye bigenda neza.”

Dusoza twaganiriye na Hagenimana, Umuyobozi w’ikigo Jeanne yigamo, aduhamiriza ko Jeanne ubu asigaye ari umuyobozi mwiza, ati: “Jeanne ni intangarugero, asigaye ashize amanga kandi yemera kugirwa inama.”

IMG-ARTICLE-NDI_UMUYOBOZI-002.jpg

DORE IBYAGUFASHA KUBA UMUYOBOZI MWIZA:

    • Itoze kuvugira mu ruhame. Nko mu gihe muhawe umukoro wo mu matsinda, basabe abe ari wowe usobanura ibyo mwakoze. Bibaho ko wagira ubwoba, nubugira ibuka ko ufite ibintu by’agaciro ugomba kugeza ku bandi. Nta cyo bitwaye gukora amakosa, kuko tuyigiraho byinshi. Iteka uge wirinda ko wahorana ubwoba bwo gukora ikosa.
    • Umuyobozi mwiza ni uzi gutega amatwi abandi. Tega amatwi ibyo abandi bavuga, wibategeka icyo gukora, emera ko bafite ibitekerezo byiza mubiganireho.
    • Ba intangarugero, niba ubwiye abo uyoboye kutica igihe, ba uwa mbere mu kucyubahiriza.
    • Umuyobozi mwiza yemera ko igitekerezo cya buri wese gifite agaciro, ntagire uwo acira urubanza.

    Share your feedback