NDI MUCHOMA

Yashatse icyo yakora mu gace kabo...

Iyo ugeze mu gasantere ka Rilima mu karere ka Bugesera, usanganirwa n’impumuro y’inyama zokeje. Iyo ukurikiranye iyo mpumuro, ikugeza ku cyokezo cya Delphine, umugore umwe rukumbi mu bakora akazi ko kotsa inyama, aba bazwi nka “mucoma”, nk’uko byemezwa n’abatuye muri aka gace. Ushobora kwibaza uko Delphine yahisemo gukora uyu mwuga wo kotsa inyama, usa n’aho ari umurimo udasanzwe ku bagore bo muri Rilima. Mu kiganiro na “Ni Nyampinga”, Delphine yatubwiye uko yinjiye muri uyu mwuga ndetse n’icyo byahinduye mu buzima bwe.

Delphine ni umubyeyi ufite abana babiri b’ abahungu akaba afite imyaka 31. Yabwiye “Ni Nyampinga” ko yiyemeje gukora akazi ko kotsa inyama mu rwego rwo kwita ku bana be, nyuma yo gutandukana n’ umugabo we wari usanzwe amufasha gutunga umuryango. Delphine yarebye aho atuye, ashaka icyo yakora mu gace kabo cyazamuteza imbere, abona ari ukotsa inyama. Ubu amaze imyaka irindwi akora aka kazi.

Mbere y’uko yinjira muri uyu mwuga, nta wundi mugore yari yarabonye abikora. Gusa ngo umunsi umwe yagiye gushaka akazi mu bapadiri, bamubwira kureba umurimo umwe mu yo bari bafite akaba ari wo akora, maze ahitamo kotsa inyama. Ngo yahise abyiga yifashishije ibikoresho byabo anarebera ku bandi ba mucoma bari bahasanzwe. Bidatinze yahise atangira kubikora kinyamwuga.

IMG-ARTICLE-NDI_MUCHOMA-002.jpg

Delphine yabwiye “Ni Nyampinga” ko nyuma yo kumenya kotsa inyama ndetse no kumenyekana muri ako gace, yahisemo kujya kwikorera, maze abakiriya bamuyoboka ku bwinshi. Delphine ubu afite ahantu akorera hazwi ariko kandi iyo ahawe ibiraka, aterura imbabura ye akajya gukorera aho babyifuza. Delphine ugaragaza urukundo akunda akazi ke yabwiye “Ni Nyampinga” adashidikanya ati: “Sinatatira icyokezo, kubera inyungu nkuramo. N’iyo nakwimuka nashakisha uko mbikomeza.”

Delphine yatubwiye ko uretse amatsiko amukururira abantu, ashingiye ku kuba ari we mugore wenyine ukora akazi ko kotsa inyama muri Rilima, ngo abantu barahagera bagafatwa n’uburyohe bw’umwihariko buba mu nyama yotsa. Ibi byemezwa na Hamisi, umushoferi ukorera muri aka gace. Ati: “Umunsi wa mbere mbona Delphine byarantunguye cyane! Nahariye inyama ariko siniyumvishaga ko ari inyama umuntu yarya ngo azongere agaruke. Ariko ubu sinarenga aha ntaje kurya inyama kwa Delphine kubera uburyohe bwazo.” Kuba Delphine akora akazi ko kotsa inyama byahinduye ubuzima bwe. Ubu ngo afite inzu ye bwite n’ ibibanza bibiri yavanye muri aka kazi. Si ibyo gusa, ahubwo nk’uko abyivugira ngo: “Ubu abana bange ntibashobora gukena inyama kandi mbasha kubishyurira ishuri n’ubwisungane mu kwivuza.”

Delphine ngo aka ni ko kazi akora konyine. Yabwiye “Ni Nyampinga” ko agera ku kazi saa moya za mu gitondo, amaze kohereza abana ku ishuri. Iyo ageze ku kazi atunganya inyama, ubundi agatangira kujya akuraho izo yotsa, uko abakiriya bamugeraho. Yatubwiye ko iyo abana batashye saa sita abagaburira, ubundi akazi kagakomeza kugeza ku mugoroba. Mbere yo gutaha abara amafaranga yakuyemo. Delphine ngo iyo yungutse akunda kwibuka ukuntu agitangira abantu bajyaga bamuseka. Ati: “Bajyaga banseka mvuye kugura ihene nyikikiye ku igare. Ariko nge nabaga ndi kurengera magana atanu nari guha irindi gare, ngo rize rihetse ihene. Amafaranga nazigamaga ni yo yaje kumviramo inzu n’ibindi.”

Ashingiye ku byishimo aterwa no kuba yotsa inyama, aramenera ibanga abantu bifuza gutangira umwuga mushya iwabo ati: “Icya mbere ni ugutinyuka, ukareba igikenewe aho utuye. Icya kabiri ni ukugikunda, ubundi ugatangira.”

Share your feedback