TURI ABATEKINISIYE

Intego ikaba yarabyawe n’amatsiko...

Wanezerwa bingana iki ubonye uri hafi kugera ku ntego yawe kandi iyo ntego ikaba yarabyawe n’amatsiko wahoranaga mu buzima? Uwimana w’imyaka makumyabiri n'ibiri (22) yigeze gufata ikemezo kitoroshye ubwo yasozaga umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ajya kwiga gusana radiyo, tereviziyo na terefoni. Naho Aliane w’imyaka cumi n'itandatu (16) yigishijwe na se gusana ibyo bikoresho, nyuma yo kubona ko yahoranaga amatsiko. Ni Nyampinga yabafashije guhura, maze dukurikirana ikiganiro cyabo. Bombi baganiriye uko amatsiko yabo yatumye biga ubumenyi bushya ubu bakaba babwifashisha bakigurira ibikoresho by’ishuri n’ibindi bakenera.

Uwimana na Aliane biga ku kigo kimwe mu Karere ka Musanze. Bombi bahuriye ku kuba baragize amatsiko y’uburyo ibikoresho nka radiyo, tereviziyo na terefoni bisanwa. Amatsiko yabateye gushaka uko bakwiga uwo mwuga. “Iyo papa yabaga asana ibikoresho namureberaga ahitaruye, yataha agasanga nabicokoje, nuko arabinyigisha!” Aya matsiko Aliane yatangiye kuyagira afite imyaka cumi n'ibiri (12).

IMG-ARTICLE-TURI_ABATEKINISIYE-002.jpg

Aliane yabajije mugenzi we Uwimana uko yinjiye muri ubwo bukanishi, undi ati: “Iyo navaga ku ishuri nacaga ahantu ‘batekinika’, nkitegereza maze nkumva nifuje kubimenya.” Umunsi umwe yagize amahirwe adasanzwe. Ati: “Rimwe papa yantumye kumukoreshereza terefoni, nitegereza uko bayifungura bagakorogoshora imbere, nkibaza uko bikorwamo.” Uwimana ngo yahise afata ikemezo cyo kubyiga, nuko ashoje umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye amara amezi 9 yiga gukanika radiyo, terefoni na tereviziyo

N’ubwo Aliane afite ubumenyi bw’ibanze mu gukanika ibikoresho, ngo afite gahunda yo kuzabyiga nagera mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Ngo mu gihe agitegereje ntabwo aba yicaye ubusa. Ati: “Hari igihe papa aba adahari nange ntagiye kwiga, nkahita nyarukira aho bakanika bakaba banyereka.” Uyu ni Aliane wemeza ko iyo umuntu akeneye kwiga ikintu gishya akora ibishoboka ngo abigereho. Ngo papa we wemera ko umwana we aba akeneye kwiga ibyo abandi bagezeho, amuha uruhushya maze akajya aho abandi bakorera maze akareba ibyo bakora.

IMG-ARTICLE-TURI_ABATEKINISIYE-004.jpg

N’ubwo aba ba Ni Nyampinga bombi ari abanyeshuri, ngo bakora ibiraka iyo bavuye ku ishuri cyangwa mu mpera z’icyumweru, aho bakura amafaranga abafasha muri byinshi.

Muri aka kazi ngo ntihabura imbogamizi. Uwimana yabwiye Aliane ati: “Ubusanzwe nsana terefoni umunsi umwe ariko hari igihe umuntu yanzaniye terefoni nyimaraho icyumweru cyose biranga.” Ngo byaramuhangayikishije cyane. Ati: “Nyirayo yambazaga impamvu natinze nkabura icyo musubiza.” Gusa ngo nyuma yegereye undi muntu ubikora amufasha kuyivura.

IMG-ARTICLE-TURI_ABATEKINISIYE-003.jpg

Bombi bemeranyije ko mbere yo gusana, umuntu akwiriye gushishoza akamenya ikibazo igikoresho gifite. Aliane yabwiye Uwimana ati: “N’ubwo wari usanzwe ukora terefoni, zose ntizigira ikibazo kimwe. Ni byiza kumenya neza ikibazo ifite kandi ukamenyesha nyirayo igihe bizafata kugira ngo atagutakariza ikizere.” Aliane na Uwimana babwiye ba Ni Nyampinga ko niba hari ikintu bafitiye amatsiko kandi bumva bagikunze bakwiriye kwihatira gushaka uko bakimenya kuko kiba kizabagirira akamaro ejo hazaza.

Share your feedback