MFITE AMATSIKO

BYANDITSWE NA BENIE CLAUDETTE IRIZA

Muri nimero iheruka ya 31 twaganiriye na Rosette atubwira byinshi atari asobanukiwe ku buzima bw’imyororokere igihe yari akiri umwangavu. Ubu noneho Ni Nyampinga tukuzaniye Umugenzuzi mukuru w’urwego rw'igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu Rose Rwabuhihi aho agiye kutuganiriza ku bibazo by’amatsiko kera bibazaga, ku kamaro ko kumenya amakuru yizewe ndetse n’icyakorwa ngo ba Ni Nyampinga babone amakuru nyayo yizewe ku buzima bw’imyororokere.

NN: Mukiri bato mwajyaga mugira ibibazo by’amatsiko ku buzima bw’imyirorokere?

Rose: Aseka. Amatsiko nk’ayo ngayo tuzarinda tuva ku isi akiriho. Twajyaga twibaza ahantu umwana ava! Bakatubwira ko ava mu ishu cyangwa mu mukondo. Twajyaga tunibaza icyo abantu bakora iyo bashakanye.

NN: N’ubu ayo matsiko aracyariho mu rubyiruko. Mwebwe ni hehe mwakuraga amakuru ku buzima bw’imyororokere kera mukiri abangavu?

Rose: Ku gihe cyacu nta muntu mukuru watinyukaga kuganiriza abana ubuzima bw’imyororokere, twakuraga amakuru mu bitabo. Gusa ibintu wasomaga hari igihe byagusigiraga ibibazo, ukabibaza mugenzi wawe akakubwira ibyo azi kenshi bitari byo. Amakuru y’ukuri wayamenyaga ugeze muri icyo gihe. Urugero: wamenyaga icyo imihango ari cyo uyibonye, ukamenya ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina washatse ndetse ukanamenya aho umwana ava wabyaye.

NN: Hari imbogamizi mwahuraga na zo kubera ko nta makuru ahagije mwabaga mufite? Rose: Twabagaho tudatekanye kuko ntitwabaga tuzi ibizatubaho. Urugero tuvuge ku mihango, akenshi iyo yazaga watangiraga kwibaza niba ari yo cyangwa ari ibindi. Ukibaza niba hari igihe izahagarara ikindi ukibaza impamvu hari ibyo bagenzi bawe bafite wowe udafite.

Pics29.jpg

NN: Nubwo kuri ubu atari benshi bibaho, ariko hari bamwe mu bakobwa bakijya mu mihango nta makuru bayifiteho. Ubona ari iki kibuza abakobwa kumenya amakuru y’ukuri ku buzima bw’imyororokere?

Rose: Ikintu kizitira abakobwa kuba babona amakuru nyayo ndetse ku bantu bizewe ni amateka yacu. Amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere agirwa ibanga cyane nk’aho ari ikizira kuyavuga. Birakwiye ko nk’ababyeyi dushakisha amakuru ndetse tukanayatanga.

NN: Umukobwa afite uburenganzira bwo kubaza amakuru yerekeranye n’imibonano mpuzabitsina?

Rose: Yego rwose arabufite busesuye. Yagakwiye kumenya ko gukora imibonano mpuzabitsina hari ibibazo wakuramo igihe ikozwe utikingiye, nko gutwara inda utateguye, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse hari n’igihe amarangamutima ye yahangirikira uhuye n’umuntu witwara nabi mu mibonano mpuzabitsina.

NN: Ese abahungu baba bafite amakuru nyayo ku mibonano mpuzabitsina kurusha abakobwa?

Rose: Abahungu n’abakobwa bose bafite inzitizi zo kudahabwa amakuru ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina. Amakuru umuhungu aba afite ayashakisha muri bagenzi be cyangwa muri filimi. Gusa kuri bo ingaruka zibabaho ni nkeya ariko zibaho..

NN: Duhereye kuri ibyo, bikunze kugaragara ko abahungu bitwara nk’abarusha abakobwa amakuru, bityo bagakoresha amakuru atari yo bagamije kubashuka no kubashora mu mibonano mpuzabitsina. Ni ngombwa ko abakobwa batinyuka bakabaza amakuru nyayo yabarinda kugwa muri ibyo bishuko. Hakorwa iki kugira ngo abakobwa babone amakuru ku buzima bw’ imyororokere ndetse no ku mibonano mpuzabitsina?

Rose: Bakwiye gutinyuka bakabaza. Ku ishuri hari icyumba cy’abakobwa, wowe murezi ugiye guha umukobwa ibikoresho by’isuku muhe n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere. Nawe mukobwa shaka amakuru ahantu hizewe. Babyeyi nimureke tuganirize abana, ntabwo ari ukubatera amatsiko kuko baba bayasanganywe. Mubahe urubuga babaganirize bisanzuye.

Share your feedback