NABONYE ZAHABU MU MAPINE

BANDITSWE NA GUSENGA CLARISSE

Hari saa tanu z’amanywa ubwo twageraga mu Gatsata ahari inzu Belinda akoreramo. Yadusanganije urugwiro maze turaganira. Yatangiye atubwira ko kuva kera yakundaga ibintu byo gutaka no kurimba. Ageze mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye yatangiye umushinga wo gucuruza amakarita y’isabukuru, no kwifuriza abantu insinzi kuko yari amaze kubona ko abanyeshuri bagenzi be bayakenera maze bikabagora kuyatuma hanze y’ikigo.

Agira ati “Natangiranye amafaranga ibihumbi bibiri nari nasaguye ngura ibyo nari nkeneye ku ishuri, ndangije ngura impapuro ntangira gukora amakarita, nkayagurisha ku banyeshuri twiganaga. Imwe yabaga ihagaze ku mafaranga 300 cyangwa 400.” Belinda yasoje amashuri yisumbuye afite amafaranga agera ku bihumbi 50 yari yarakuye muri uwo mushinga. Mu rugo aho yari atuye bari baturanye n’igaraje maze agahora abona amapine bakuye ku modoka bayajugunya, nuko agira igitekerezo cyo kuyabyaza umusaruro.

Pics11.jpg

Yagize ati “Nta ho nari narabibonye ariko numvaga ayo mapine nkwiriye kuyabyaza umusaruro. Bwa mbere naguze amapine abiri, rimwe ku mafaranga 250. Intebe ya mbere nayikoze nk’ukwezi kuko ntari mbizi, ni yo nigiyeho kwambika intebe ibitambaro, gusiga amarangi n’ibindi. Na n’ubu ndacyayifite sinayigurisha, nyifata nk’urwibutso.”

Belinda yatangiye akorera iwabo mu rugo nuko abantu baza kumenya ibyo akora batangira kumugurira, umuguriye akabwira undi gutyo gutyo. Yagize ati “Maze kubona ko ibyo nakoraga bigenda, naje gushinga ikigo kitwa "TAAKA Belinda’s Collection" gikora intebe n’ameza byo mu ruganiriro, ibyo mu byumba, ibyo mu busitani n’ahandi.”

Zimwe mu mbogamizi yahuye na zo agitangira harimo kuba atari afite aho gukorera, nta bumenyi buhagije yari afite ndetse n’abantu bamucaga intege ko atazabishobora kuko bidahuye n’ibyo yize kandi nta bumenyi abifiteho. Yagize ati “Abantu ntibumvaga ko nzashobora gukoresha imashini dukoresha kubera ko mfite igara rito kandi ndi umukobwa. Ikindi bumvaga ko nta bumenyi mfite bwo gukora ibi bintu. Gusa narakoze cyane, ngasoma cyane kuri murandasi ndetse nkanakoresha izo mashini abantu bavugaga ko ntashobora.” Abantu rero bageze aho babona ko ashoboye, bamwe baza kumusaba akazi, abandi bamubera abakiriya.

Belinda aboneraho kubwira abantu bacyumva ko umukobwa adashoboye cyangwa ko iyo abonye amafaranga yirata ko bakwiye guhinduka. Agira ati “Umukobwa asa neza iyo agira ibitekerezo byiza bituma abona amafaranga, akigira, kandi akabona icyo akeneye atagisabye. Bituma atinyuka, akumva ko ashoboye kandi n’abantu bakabimwubahira, uyu munsi muri 2020 nta muntu wagakwiye kuba agifite imyumvire nk’iyo.”

Pics10.jpg

Ubu Belinda afite abakozi barenga 17 akoresha, kandi usibye kuba ibyo akora bimutunze, avuga ko ari n’uburyo bwo kurengera ibidukikije kuko ahenshi mu magaraje yo mu Rwanda amapine ashaje barayajugunya cyangwa bakayatwika, akaba yakwangiza ubutaka, ikirere n’ibindi. Ibi yanabiherewe igihembo n’ikigo gishinzwe ibidukikije mu Rwanda.

Belinda avuga ko ageze ku rwego rushimishije aho yitabiriye amarushanwa atandukanye harimo iryitwa "Youth Connekt" aho umushinga we wabaye uwa gatatu mu mishinga 12 yahatanaga. Yabashije kubona inkunga yo kwiga aho ubu yiga kaminuza ku buntu kubera ibyo akora. Abona ubushobozi bwo kubaho no kwiha icyo ashaka kandi akabasha no guha abandi akazi.

Belinda asoza avuga ko intego afite ari ukuzashinga ishuri ryigisha abakobwa gutaka ndetse n’inzu yo kudoda ikoramo abakobwa gusa. Agira iti “Ibi nzabikora kugira ngo nereke abantu ko abakobwa bashoboye kandi ko nta cyo batakora.” Anashishikariza abandi bakobwa gutinyuka, bagashakisha, bagakora cyane kandi ntibacibwe intege n’imbogamizi kuko bazishima nyuma babonye ibyo bakoze bigeze kure.

Share your feedback